Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango: Abakora muri VUP baganirijwe ku gukumira ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo  mu karere ka Ruhango,  mu murenge wa Kabagali, abaturage bagera uri 510 bakorera muri gahunda y’iterambere mu baturage Vision Umurenge Program(VUP),bahawe ibiganiro bitandukanye ariko byibanda ku kurwanya ibyaha bya ruswa n’ibindi bifitanye isano nayo.

Ni mu kiganiro bahawe  n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha  (DCLO) Inspector of Police (IP)Angelique Abijuru aho yabasobanuriye ubwoko bwa ruswa n’uko itangwa , mu gihe  bamwe mu baturage ngo usanga batanga ruswa batazi ko ari yo batanga.

IP Abijuru yagize ati: “Benshi muri mwe mwari muzi ko iyo ujyanye Gapita wa VUP mu kabari ukamugurira ibyo kunywa no kurya ,ejo ukamushyira impano ,ejo bundi yagira urubanza runaka ukamutwerera by’umurengera , mwari muzi ko aba ari ruswa mutanga ? Burya ibyo byose uha umuyobozi kugira ngo agire amakosa yawe yirengagiza cyangwa aguhe serivisi utemerewe aba ari ruswa , mujye mubyirinda”.

IP yagarutse no kuri ruswa y’ishimisha mubiri nayo ikunze kugaragara muri iyi gahunda ya VUP,aha akaba yibukije abaturage cyane cyane abakobwa bari bitabiriye iyi nama ko byamaze kugaragara ko hari bamwe muri bo baryamana n’abayobozi ba gahunda ya VUP kugira ngo bazabahemo imirimo.

Ikiganiro cyatanzwe na Kayitare Wellars, umuyobozi w’umurenge wa Kabagali yasabye abaturage kugira isuku mu miryango baturukamo haba ku mubiri no ku myambaro bambara.Yagize ati:’’Murabizi ko intara y’Amajyepfo muri uyu mwaka twabaye aba nyuma mu isuku , turabasaba kugira isuku mu ngo zanyu ndetse no ku mubiri”.

Yakomeje abasaba gukomeza kwitabira gahunda za leta uko ziba zateguwe zose, abasaba kujya bakoresha neza amafaranga bahabwa muri gahunda ya VUP cyane cyane bayakoresha ibiteza imbere imiryango yabo.

Abaturage bo mu murenge wa Kabagali banakora muri gahunda ya VUP bashimye ikiganiro bahawe na Polisi  bavuga ko bazajya babegera kenshi kugira ngo babasobanurire amategeko kuko ngo batari bazi ko kugira icyo usengerera umuyobozi cyangwa kumuha impano runaka nabyo ari ubwoko bwa ruswa.

Aba baturage basoje bashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuri gahunda ya VUP yazanye ndetse n’izindi zibakura mu bukene, maze baboneraho gusezeranya Polisi n’ubuyobozi bw’umurenge wabo ubufatanye muri byose hagamijwe kwicungira umutekano ndetse no kwiteza imbere.