Imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abagize komite zo kwicungira umutekano (CPCs) ikomeje gutanga icyizere ku buryo bugaragara, aha twavuga nk’igabanuka ry’ibyaha bimwe na bimwe bigeze ku rugero rushimishije bitewe no gutangira amakuru ku gihe bigakumirwa bitaraba.
Polisi y’u Rwanda ikomeje gahunda yo guhugura abagize komite zo kwicungira umuteka aho kuri uyu wa 10 Ukuboza, abagera ku 175 bo mu karere ka Ruhango bahuguwe uko bagomba kunoza inshingano zabo zo gukumira ibyaha muri izi mpera z’umwaka.
Chief Inspector of Police (CIP) Angelique Abijuru ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego mu karere ka Ruhango yabasabye kurushaho kwegera abaturage babakangurira kwirinda ingeso zabashora mu byaha.
CIP Abijuru akomeza agaragaza ko mu mpera z’umwaka hakunda kugaragara ibyaha bitandukanye bityo bakwiye kwitwararika bakabera abandi urugero kandi batanga amakuru ku cyo bakeka ko gishobora guteza umutekano muke.
Yagize ati “Birakwiye ko abaturage bishima kuko baba basoje umwaka amahoro, ariko rero mwibuke ko icyo gihe cyo kwishima baba bahugiyemo hari ababaca mu rihumye bagakora ibikorwa bihungabanya umutekano.”
“Mu bihe by’iminsi mikuru abantu baba bashaka amafarnga yo kwinezeza, hari abayashaka mu buryo bwemewe n’abandi bayashaka bakoze ubujura. Niyo mpamvu tubasaba gukaza amarondo no gutunga agatoki abashaka kubona amafaranga mu buryo bubi burimo kwiba no kwambura kuko ababikora baba mu midugudu mutuyemo.”
CIP Abijuru yabasabye gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, kuko hari abitwaza ko ari mu minsi mikuru bagashaka kubona ibyishimo banyuze mu nzira mbi zirimo gukoresha ibiyobyabwenge n’ibisindisha bibarenze ubushobozi.
Yifurije abanyarwanda Noheri nziza n’umwaka mushya muhire, birinda gusesagura kuko nyuma y’iminsi mikuru hari byinshi bitegereje amafaranga birimo n’itangira ry’amashuri.
Sibomana Eraste ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kinihira yabwiye abagize komite za CPCs ko mu minsi mikuru haberamo byinshi byiza n’ibibi bityo ko bakwiye kuba maso.
Yagize ati “ Ni igihe cyo kwishima ariko dukebure bamwe barenza urugero bakagera n’ubwo ibyari ibyishimo bivamo urugomo. Turabasaba rero kuba hafi ibyo bintu bikazajya bihoshwa bitaraba kuko mu myaka yashize byagiye bigaragara.”
Kinyarwanda
English











