Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango: Abagize amatsinda yo kurwanya ihohoterwa bakanguriwe gukomeza kuritangaho amakuru

Nyuma y’aho umwaka ushize mu karere ka Ruhango Umurenge wa Ruhango akagari ka Musamo Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere yigishirije abaturage ibyiza byo kwibumbira mu matsinda yo gukumira no kurwanya ihohoterwa ryo mu miryango, mu mpera z’icyumweru gishize Inspector of Police (IP) Angélique Abijuru ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere yasuye aya matsinda ngo arebe icyo amaze kugeraho, asanga amatsinda 6 yarishyize hamwe ngo afatanye kurwanya ihohoterwa no kurushaho guhanahana amakuru yatuma ricika burundu, ndetse banahuze imbaraga mu bikorwa byo kwiteza imbere.

IP Abijuru yarababwiye ati:”Birashimishije rwose kuba mwarishyize hamwe ngo mukumire ihohoterwa n’amakimbirane yahoraga mu ngo zanyu ndetse mu kanahuza imbaraga ngo mwiteze imbere. Ibi nibyo bizatuma mutongera kugira intonganya mu ngo zanyu kuko muzajya muhugira mu bikorwa bibateza imbere, ntimujye kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge byatumaga mu ngo zanyu hahora amakimbirane.

Yakomeje ababwira ati:”Turabashishikariza gukomeza gutanga amakuru y’ingo mubona zibanye mu makimbirane, imiryango iberamo ihohoterwa nayo mukayimenyesha inzego zibishinzwe, kuko imiryango nk’iyo nta terambere yageraho nk’uko mumaze kuryigezaho.”

Aya matsinda atandatu yo muri aka kagari ka Musamo akaba yarishyize hamwe muri gahunda yo kubitsa no kugurizanya biteza imbere banivana mu bukene, ubu bakaba baramaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza, batangiye korozanya amatungo magufi arimo ihene,ingurube,n'inkwavu, ababanaga n'ihungabana no kuba mu bwigunge barabikize kubera guhura n'abandi bakaganira bakungurana n'ibitekerezo.