Polisi ikorera mu karere ka Ruhango kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Ugushyingo yafashe ibiro 11by’urumogi n’udupfunyika 2174 hamwe na litiro 620 z’inzoga zitemewe n’amategeko zizwi ku izina ry’ibikwangari.
Abafashwe bakaba bafatiwe mu mukwabu wakozwe mu tugari twa Nyamagana na Munini byo mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango.
Claude Hakizimana w’imyaka 23 na Venuste Nsekanabo w’imyaka 48 y’amavuko bakaba aribo batanywe inzoga z’inkorano.
Naho abafatanywe urumogi akaba ari Emmanuel Mbarubukeye w’imyaka 35 na Josiane Uwimana ufite imyaka 48 y’amavuko, maze Uwimana ashaka guha umupolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi 135.000 umupolisi arabyanga ubu abafashwe bo se bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamagana.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango Chief Inspector of Police (CIP), Thomas Twahirwa yavuze ko gucuruza ibiyobyabwenge ari icyaha nk’ibindi gihanwa n’amategeko y’u Rwanda kandi ko ibiyobya bwenge aribyo ntandaro yo gukubita no gukomeretsa,ubujura ,ndetse no gufata kungufu.
Yavuze ko urubyiruko arirwo rwishora mu biyobyabwenge cyane ahanini ugasanga byangiza ejo hazaza habo kuko usanga bataye amashuri bakishora mu biyobyabwenge.
Yasabye abaturage gukomeza gukorana na Polisi barushaho kuyiha amakuru kugira ngo abishora mu biyobyabwenge bafatwe bashyikirizwe ubutabera.
Kinyarwanda
English











