Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu:Polisi yafashe abantu batatu bavunjaga amafaranga mu buryo butemewe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi  kuri uyu wa 13 Gshyantare yafashe abantu bakekwaho gukora umwuga w’ubuvunjayi,babikora  mu buryo bunyuranyije ‘amategeko.

Aba bantu  bakaba barafatiwe mu mujyi wa Gisenyi ahazwi nko kuri Petite Bariyeri   mu   mu murenge Gisenyi ho mu Kagari ka Mbuga ngari,mu karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector(CIP) Innocent Gasasira yavuzeko abafashwe ari  Maniraguha Claudine w’imyaka 25 wafatanwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 443.000 n’amadorari 5 ndetse n’amafaranga y’amakongomani ibihumbi 33,800,Tuyizere Angelique ufite imyaka 25 yafatanwe amafaranga y’u Rwanda  ibihumbi 461.500 n’Amadorari 140 y’amanyamerika yari anafite kandi ibihumbi 102.000 by’amakongomani undi naho  uwitwa Iradukunda Francine we afite imyaka 22 yafatanwe  ibihumbi 88.850 y’Amakongomani.

Dusingizimana Christelle w’imyaka 24 yafatanwe  amafranga y’u Rwanda ibihumbi 7000Rwf n’amakongomani ibihumbi  5400, ni mugihe uwitwa Gasanabandi Denyse ufite imyaka 21 we yafatanwe amafaranga y’u Rwanda 1600.

CIP Gasasira yavuze ko aba bose bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byari bigamije kurwanya abantu bakora umwuga w’ubuvunjayi mu mujyi wa Gisenyi batabifitiye uburenganzira.

 Yagize ati:Twari tumaze iminsi dufite amakuru ko hari abantu bakora umurimo wo kuvunja amafaranga hano mu mujyi wa Gisenyi batabifitiye ibyangombwa.Twahise dutegura igikorwa cyo kubafata mu rwego rwo kurwanya ibyo bintu.”

CIP Gasasira  yakomeje avuga ko ibi bikorwa  byo kuvunja no gukwirakwiza amafaranga mu buryo bunyuraNye n’amategeko  bituma ifaranga ry’u Rwanda rita  agaciro n’ubukungu bw’igihugu bugasubira inyuma  kubera gucuruza amafaranga atemewe

Yagize ati’’ Polisi y’u Rwanda  yakoze uyu mukwabu  mu rwego rwo kubahiza  mategeko agenga umurimo wo kuvunjisha amafaranga .Ubu bucuruzi hari abantu bajyaga bavuga ko babwibirwamo amafaranga yabo.”

 Ingigo ya 223 mu gitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda  ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y’Igihugu  cyangwa amafaranga y’amahanga, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa buri ibyo bihano.

Abafashwe bose bashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe.