Trending Now

Rubavu:Babiri bafatanywe ibiyobyabwenge na magendu y’imyenda

Mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge  mu gihugu, Polisi  ikorera mu Karere ka Rubavu, ku makuru yatanzwe n’abaturage,  yafatanye umusore witwa Tuyisenge Eric w’imyaka 28 y’amavuko, udupfunyika 475 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko Tuyisenge  yafatiwe mu murenge wa Rugerero, AKagari ka Gisa afite utu dupfunyika tw’urumogi, yari yadupakiye mu mufuka nk’umuzigo usanzwe ari ku igare. Umunyonzi wari umutwaye yahise yiruka kuri ubu aracyashakishwa n’inzego z’umutekano.

Yagize ati “Turashimira abaturage ubufatanye na Polisi mu gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge. Tugendeye ku makuru batanze, twabashije gufata  Tuyisenge,  ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rugerero , mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha rugikora iperereza ngo n’umunyonzi wari umutwaye afatwe.”

CIP Gasasira akomeza avuga ko   urumogi kimwe n’ibindi biyobyabwenge ari byo ntandaro y’ibyaha bitandukanye bihungabanya umutekano ufite umugambi wo kubicuruza bitazamuhira.

Yagize ati “Gucuruza ibiyobyabwenge bimunga ubukungu bw’igihugu kuko isaha iyo ariyo yose ubifatanwe bimugiraho ingaruka; zirimo guhomba ayo yashoye, gufungwa, no gusigira umutwaro  umuryango we n’igihugu, kuko aba yitabwaho kandi adakora.”

Yakomeje agira ati “Uretse kuba byangiza ubuzima bw’ubikoresha ni icyaha gihanwa n’amategeko y’igihugu cyacu, kubirwanya bikwiye kuba ibya buri wese cyane cyane ko umubare munini w’abo byangiza ari urubyiruko kandi ari rwo igihugu cyacu gitezeho iterambere ry’ejo hazaza. Gutanga amakuru ku wo ari we wese ubicuruza uba utanze umusanzu ukomeye  mu kubaka u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge.”

CIP Gasasira akomeza asaba abaturage ba Rubavu, ko kuba umujyi wabo ukora ku mupaka bibasaba kuba maso cyane no gutungira agatoki inzego z’umutekano abanyabyaha bashobora kwihisha mu rujya n’uruza rw’abagenzi bakinjiza mu gihuhu ibi biyobyabwenge cyangwa n’ibindi bitemewe mu gihugu. 

Ibi kandi yabivuze mu gihe ku wa 04 Nzeri 2018, ku mupaka wa la Corniche, Polisi yahafatiye umushoferi witwa Kambale Nsongo w’imyaka 23, wari upakiye amabaro 90 y’imyenda ya magendu.

CIP Gasasira akaba  yibukije ko magendu ari mbi, idindiza iterambere muri rusange bityo abacuruzi bakaba basabwa kwirinda magendu kuko ari icyaha; kandi bazirikane ko gutanga imisoro n’amahoro ari ugutanga umusanzu mu guteza imbere Igihugu n’abagituye.