Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Yafatiwe mu cyuho yiba imodoka

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu ifungiye Uwimana Evariste w’imyaka 23 kuri sitasiyo yayo ya Gisenyi nyuma y’aho imufatiye mu modoka yo mu bwoko bwa Corolla ifite nomero za purake RAA 816 L. Iyi modoka ikaba ari  iya Iryamukuru Joseph, Uwimana Evariste akaba yarafashwe amaze kuyatsa ngo ayibe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’i Burengerazuba, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko Uwimana yafatiwe mu kagari ka Gisa,mu murenge wa Rugerero, ahagana saa yine y’ijoro.

Asobanura iby’ubwo bujura, SP Hitayezu yagize ati," Uwimana yasanze iyo modoka aho nyirayo yari yayihagaritse, ibyo bakunze kwita "Guparika", arayifungura akoresheje urufunguzo rw’urucurano, ayinjiramo, arayatsa , ariko ubwo yiteguraga kuyihagurutsa, nyirayo ahita asohoka mu kabari k’aho yari ari, maze ayimubonyemo, ahita atabaza abantu bari aho hafi, bahita bafata Uwimana , ndetse bahita bamenyesha Polisi, yaje ihita imujyana.

Yashimiye abo baturage kuba barafashe uwo mujura, wabaga mu gaco k’abiba ibintu biba biri mu mamodoka, abo bakunze kwita "Abakanguzi", kandi bagahita bamenyesha Polisi vuba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba yakomeje avuga ko Uwimana yari yaramaze kubona isoko ry’iyo modoka, aho yari kuyigurisha ku bihumbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda.

SP Hitayezu yavuze ko iperereza rikomeje kugirango hafatwe abashobora kuba bafite uruhare muri buriya bujura, harimo n’ukekwa kuba yari agiye kuyigura.

Yagize ati,"Abantu bakwiye gukora aho gutega amakiririro n’amaramuko ku kwiba. Ubujura bujyana n’ingaruka zirimo igifungo ndetse n’amande. Ibyo bigira ingaruka mbi ku wabufatiwemo no ku muryango we muri rusange, kuko iyo abifungiwe, asigara ari umutwaro ku muryango we, no ku gihugu muri rusange,  kuko aba yitabwaho kandi adakora."

Yagiriye inama abafite ibinyabiziga gushyiraho ingamba zo kubirinda no kujya  bihutira kumenyesha Polisi mu maguru mashya mu gihe bibwe.

Yakanguriye kandi abaturage muri rusange kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no kujya baha amakuru Polisi n’izindi nzego ku gihe kugirango gikumirwe kandi kirwanywe, ndetse hafatwe abagikoze.

Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku nshuro ebyiri kugeza ku nshuro eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Iya 301 ivuga ko iyo ubujura bukoreshejwe guca icyuho, kurira cyangwa imfunguzo zitari iza nyira zo, ubujura bukozwe nijoro mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa ziyikikije, ubujura bwakozwe n’umukozi wa Leta cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro, abakoze icyaha cyangwa umwe muri bo biyitiriye izina cyangwa bitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa by’umuntu ushinzwe umurimo rusange ufitiye abaturage akamaro babeshya ko babitumwe n’ubutegetsi, igihano ntarengwa giteganyijwe mu ngingo ya 300 y’iri tegeko ngenga cyikuba kabiri.