Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe umugore wo mu Karere ka Rubavu, ucyekwaho gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge akoresheje amayeri atandukanye.
Ucyekwa w’imyaka 33, wiyitaga Media, yafashwe kuri uyu wa kabiri, tariki ya 5 Nzeri, hafi saa moya n'igice z'ijoro, nyuma yo kumusangana udupfunyika 1630, mu mudugudu wa Gora, akagari ka Gora, mu Murenge wa Cyanzarwe.
Superintendent of Police (SP) Solange Nyiraneza, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba (RCPO), yavuze ko uyu mugore wafashwe wari wariyise Media, yari afite amayeri menshi yakoreshaga mu gutunda no gukwirakwiza urumogi yinjizaga mu Rwanda ruturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati: “ Yakoreshaga uburyo butandukanye bwo kugeza ibiyobyabwenge ku bakiriya, rimwe na rimwe yifashishije uduseke, inkangara cyangwa igitebo kugira ngo ajijishe ko agiye mu bukwe cyangwa se avuye ku isoko guhaha, ubundi akabyambariraho imyenda ndetse n'andi mayeri. ”
Yongeyeho ati: “Haracyashakishwa undi mugabo, utuye mu kagari ka Gasiza, mu murenge wa Busasamana, bivugwa ko ari we yari ashyiriye biriya biyobyabwenge yafatanywe n'abandi bacyekwaho gufatanya na bo kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.”
Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo iperereza rikomeze.
SP Nyiraneza yaburiye abishora mu bucuruzi n’abo bifashisha mu kubirangura no kubikwirakwiza ko amayeri yose bakoresha agenda atahurwa, bakamenyekana ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego, abasaba kubireka batarabifatirwamo kuko ejo ari bo batahiwe.
Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira urumogi ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye.
Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku biyobyabwenge bihambaye.
Kinyarwanda
English











