Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

RUBAVU: Yafatanywe udupfunyika tw’urumogi turenga 700 yari ashyiriye abakiriya

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ryafatiye mu karere ka Rubavu, umugabo w’imyaka 23 y’amavuko, wari ufite udupfunyika tw’urumogi 773 yari ashyiriye abakiriya.

Yafatiwe mu mudugudu wa Mareri, akagari ka Nyamirambo, mu murenge wa Kanzenze, ahagana ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’Umuturage.

Yagize ati: “ Twahamagawe n’umuturage atubwira ko hari umusore usanzwe ucyekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, ufite agafuka gashobora kuba karimo urumogi agiye kugurisha. Tugendeye kuri ayo makuru, abapolisi baramuhagaritse barebye mu gafuka yari afite basanga harimo udupfunyika twinshi tw’urumogi niko guhita bamufata.”

Yiyemereye ko asanzwe acuruza ibiyobyabwenge, anavuga ko nawe arurangura n’abacuruzi barwo barukura mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

CIP Rukundo yashimiye uwatanze amakuru yatumye afatwa n’ibiyobyabwenge bigafatwa bitarakwirakwizwa mu baturage, asaba abaturage muri rusange gukomeza gutanga amakuru mu gihe babonye ababicuruza, mu rwego rwo gukumira ingaruka zabyo ku muryango nyarwanda.

Yaburiye kandi abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko hazakomeza ibikorwa byo kubafata bagashyikirizwa ubutabera.

Uwafashwe n’ibiyobyabwenge yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akuriranyweho.

Urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye mu Rwanda, aho uruhamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.