Kuri uyu wa 4 Kamena, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi yafashe umugabo witwa Niyongombwa Steven ufite imyaka 29 y’amavuko wiyitiriraga kuba umukozi w’ikigo cy’imisoro n’amahoro akambura abaturage amafaranga ababeshya ko azabagaruriza ibicuruzwa byabo byabaga byafatiwe muri magendu.
Akaba yarafashwe amaze guhabwa amafaranga 50,000 frw ngo agaruze imyenda yacaguwa yari yafashwe yinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uyu mugabo afashwe nyuma y’uko Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji avuze ko Polisi y’u Rwanda yatangiye gushakisha abantu biyitirira inzego runaka bagamije kwambura abaturage, nyuma y’uko abivuze hakaba hamaze gufatwa abagera kuri batanu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police(CIP) Innocent Gasasira yatangaje ko Niyongombwa yafashwe ku makuru yatanzwe n’umuturage ko hari umukozi w’ikigo cy’imisoro n’amahoro wamusabye ruswa kugira ngo amugarurize ibicuruzwabye byari byafatiwe muri magendu.
Yagize ati “Umuturage yafatiwe imyenda ya caguwa yari yinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu maze asabwa na Niyongombwa ko yamuha ruswa kugira ngo amufashe irekurwe, umuturage ahita abimenyesha Polisi arafatwa basanga atari umukozi w’ikigo cy’imisoro n’amahoro ahubwo ari umutekamutwe.”
Yakomeje aburira abashaka inyungu zituruka mu gukora ibyaha, kubireka kuko Polisi iri maso kugira ngo ibarwanye ndetse hakaba hari n’amategeko abihana.
CIP Gasasira yasabye abaturage kwirinda umuntu wese uza abizeza ibitangaza ababwira ko akorera ikigo runaka cyangwa umushinga runaka abizeza ubufasha, yarangiza akabaca amafaranga.
Niyongombwa yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.

Kinyarwanda
English










