Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yafatiye umugabo ku mupaka muto uhuza u Rwanda n’igihugu cya Congo wari ufite udupfunyika 1050 tw’urumogi mu tujerekani tubiri (2) twa litiro 5.
Ku mugorobo wo kuri uyu wa 22 Ugushyingo, nibwo uwitwa Cyambi Ildephonse w’imyaka 76 y’amavuko usanzwe akora akazi ko gusiga amarangi yafatanwe urumogi mu tujerekani ajijisha ngo bagire ngo ni ibindi atwayemo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko Cyambi yafashwe yashyize urumogi mu tujerekani kugira ngo abacunga umutekano ku mupaka batamuvumbura.
Yagize ati “Ubwo yari avuye gusiga amarangi nk’akazi ke ka buri munsi yinjiranye ku mupaka utujerekani tubiri (2) bamusatse basangamo udupfunyika tw’urumogi.”
Uwafashwe yabwiye Polisi ko atari ubwambere yambukana urumogi kuko ngo asanzwe akoresha amayeri yo kurutwara mu tujerekani akarushyira Habimana Justin ngo arujyane i Kigali.
CIP Gasasira yagize ati“Cyambi yatubwiye ko ari inshuro ya gatatu yari yambukanye urumogi arushyira uwitwa Habimana kuko yanamuhamagaye ngo bahurire aho asanzwe arumuhera ku Gisengi ngo arujyane i Kigali, nawe yahise afatwa aje kurwakira.”
Polisi y’u Rwanda iburira abantu bacuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko batazabura gufatwa ku bufatanye n’izindi nzego kandi bagahabwa ibihano biremereye biteganywa n’amategeko.
CIP Gasasira yasabye abaturiye imipaka kwirinda gukoresha inzira zitemewe bagamije gukora ibikorwa binyuranye n’amatego, asaba abaturage kujya batanga amakuru ku bantu bafitanye isano n’ibyaha by’ibiyobyabwenge.
Ati“Abantu bamenye ko gukoresha inzira zitemewe bambuka umupaka birimo ibyago byinshi kuko zikoreshwa n’abikeka ibyaha kandi abaturage turabasaba kurushaho gutanga amakuru arebana n’ibyaha bihungabanya umutekano birimo n’ibiyobyabwenge.”
Cyambi Ildephonse na Harerimana Justin bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo hakorwe iperereza ku byo bakurikiranweho.
Kinyarwanda
English











