Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Werurwe yafashe Jean Claude Ndaribitse w?imyaka 37, agiye guha ruswa y?Amafaranga ibihumbi 5000 Umupolisi. Ibi byabereye mu muhanda Musanze - Rubavu, mu Mudugudu wa Kabari, mu Kagali ka Nyamikongi, Umurenge wa Kanzenze.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Uburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko uyu Ndaribitse yafashwe ubwo Abapolisi bari mu bikorwa bisanzwe byo kugenzura ko amategeko y?umuhanda yubahirizwa
Yagize ati ?Abapolisi bashyize bariyeri mu muhanda uva Musanze ujya Rubavu, bahagarika imodoka yo mubwoko bwa FUSO ifite nomero RAD 134Z yari itwaye inka 20 izivanye mu Karere ka Burera izijyanye mu Karere ka Rubavu, izi nka zari iza Ndaribitse abajijwe icyangombwa cyo gutwara Inka mu modoka arakibura, ahita ava mu modoka ajya ku ruhande akura amafaranga ibihumbi 5000 mu mufuka, ayahereje Umupolisi ahita amufatira mu cyuho.?
SP Karekezi yagiriye inama abantu bakora ubucuruzi kujya bashaka ibyangombwa byuzuye bibemerera gukora ako kazi kugira ngo birinde ibyaha birimo no gutanga ruswa.
Ati ?Turasaba Abacuruzi kujya bashaka ibyangombwa byose bibemerera gukora ubucuruzi bwabo, kuko mu gihugu cyacu inzego zikora neza, iyo uzigannye usaba icyangombwa bakabona ugikwiye barakiguha hakurikijwe amategeko. ikindi Abantu bakwiye kureka imyumvire yo kubona baguye mu makosa bakumva ko gutanga ruswa iribyo bibakura mu makosa kuko uba wishyize mu kaga ko gukora icyaha cyo gutanga ruswa."
Ndaribitse yashyikirijwe Urwego rw?Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo rukore iperereza ku cyaha cya ruswa akurikiranweho.
Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivugako umuntu wese usaba, utanga cg wakira mu buryo ubwo aribwo bwose, indonke iyo ariyo yose.
Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kuva kumyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n?izahabu y?amafaranga y?u Rwanda yikobye inshuri kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5)z?agaciro k?indonke yatse cg yakiriye.

Kinyarwanda
English










