Ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwandan Youth Volunteers in Commmunity Policing-RYVCP) mu karere ka Rubavu, biyemeje kongera imbaraga mu kwicungira umutekano no kugira uruhare rukomeye mu bikorwa biteza imbere akarere.
Uyu mwanzuro bawufatiye mu nama y’umunsi umwe yahuje abahuzabikorwa baryo, baturutse mu mirenge 12 igize aka karere yabaye mu minsi mike ishize, ikaba yari igamije kurebera hamwe ibyagezweho mu mihigo bari barihaye, ndetse no kongera kwiha izindi ntego nshya.
Muri iyi nama, hafashwe ingamba 5 bazagenderaho zirimo; kunoza imikoranire n’inzego z’umutekano n’abayobozi b’inzego z’ibanze kugirango bafatanye gushyira mu bikorwa gahunda zo kwicungira umutekano n’iterambere ry’abaturage, gukangurira urundi rubyiruko kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha, no kunoza imikorere ku nzego z’ihuriro zisanzweho.
Iyi nama ikaba yari iyobowe n’Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Rubavu Inspector of Police (IP) Solange Nyiraneza, ndetse n’Umuhuzabikorwa w’iri huriro ku rwego rw'akarere ka Rubavu Rwibasira J Bosco.
Kugeza ubu urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwandan Youth Volunteers in Commmunity Policing-RYVCP) ku rwego rw’igihugu bararenga 102.000, muri aba, abarenga 19800 bakaba ari abo mu karere ka rubavu.
Iyi nama yanaganiriye ku ikoreshwa neza rya telefone z’abanyamuryango, zigakoreshwa icyo baziherewe cyane cyane gutangira amakuru ku gihe. Iyi nama kandi yanaganiriye ku kongera imbaraga mu bikorwa biteza imbere igihugu nk’umuganda, gufasha imiryango itishoboye, by’umwihariko bayubakira amazu yo kubamo, ndetse no gusobanurira abanyamuryango n’abaturage gahunda ya Pan African Movement bakayumva kandi bakayigira iyabo.
Pan African Movement-Rwanda, yatangijwe mu mwaka wa 2015, ikaba iterwa inkunga na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Iyi gahunda ifite intego z'uko abanyafurika baharanira ubumwe bwabo, uburinganire bw’ibitsina byombi, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’izindi gahunda.
Rwibasira yavuze ati:”Dufite intego yo kugira abanyamuryango benshi kandi bashishikajwe no gushyira mu bikorwa gahunda zo kwicungira umutekano n’iterambere ry’igihugu.”
Yakomeje avuga ati:”Gahunda twihaye ni uko mu mirenge 12 igize akarere ka Rubavu, buri wose ugomba kugeza byibura ku banyamuryango 3000, bivuze ko mu karere kose tugomba kugira abanyamuryango 36, 000.
Kugeza ubu, buri muhuzabikorwa ku rwego rw’akarere ndetse na buri munyamuryango uri muri komite nyobozi, bafite uburyo bw’itumanaho bahamagaranaho hagati yabo butishyurwa, mu gihe Polisi y’u Rwanda yo ifite byibura imirongo 9 buri muturage ashobora guhamagaraho ku buntu.
Iyo mirongo ni 116: ushaka kuvuga uwahohoteye umwana, 3512: ufite ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, 110: ufite ikibazo cy’impanuka zo mu mazi n’ikindi kirebana n’umutekano wo mu mazi, 111: ikibazo kigendanye n’inkongi z’umuriro,112: ushaka ubutabazi bundi busanzwe cyangwa hari igitekerezo cyangwa amakuru ushaka gutanga kuri Polisi, 113: uhuye n’impanuka zo mu muhanda, 997: Ikibazo cya ruswa, 3511: uhohotewe n’umupolisi, 3029: ushaka serivisi za Isange One Stop Centre.
Rwibasira yakomeje agira ati:” Tugiye gukorera hamwe ku buryo buri munyamuryango azarushaho kurangwa n’indangagaciro z’umunyarwanda, twongere gahunda zo gusura abaturage tubakangurira kwicungira umutekano.”
Muri gahunda z’uru rubyiruko kandi harimo no kwita ku bidukikije.
Ni muri urwo rwego mu muganda baheruka gukora, uru rubyiruko rwa Rubavu rwakozemo ibikorwa bitandukanye bifite agaciro kari hafi y'amafaranga y'u Rwanda miliyoni 3. Muri ibyo bikorwa hakaba harimo gusana amazu y’abatishoboye, gukora isuku ku mihanda no gutunganya isanzwe ihuza utugari tw’umurenge wa Kanama.
Ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwandan Youth Volunteers in Commmunity Policing-RYVCP) rigizwe n’urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye, urwo muri za Kaminuza ndetse n’abazirangije, ryashinzwe mu mwaka wa 2013, rikaba rifite intego yo kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage, abarigize baharanira gukumira no kurwanya ibyaha bafatanyije na Polisi y’u Rwanda ndetse n’inzego z’ibanze.
Kinyarwanda
English











