Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwo mu karere ka Rubavu rwasabwe runiyemeza gushyira imbaraga mu gukangurira abavandimwe, inshuti n’abaturanyi babo kwirinda icyo ari cyo cyose kinyuranyije n’amategeko nk’umusanzu warwo mu kubungabunga no gusigasira umutekano.
Ibi rwabisabwe ku cyumweru tariki 18 z’uku kwezi n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Christian Safari mu kiganiro yagiranye n’Abahuzabikorwa b’Ihuriro ry’uru rubyiruko ku rwego rw’imirenge hamwe n’abo ku rwego rw’akarere.
Mu butumwa yabagejejeho yababwiye ko Raporo zitandukanye zigaragaza ko urubyiruko rugize umubare munini w’abishora mu biyobyabwenge nyamara kandi ari rwo maboko n’imbaraga by’Igihugu; bityo abasaba gushyira imbaraga mu gukangurira urungano rwabo kwirinda kubyishoramo barubwira ingaruka ababinywa, ababitunda, ababicuruza ndetse n’ababikoresha bahura na zo.
Yagize ati,"Mu biganiro mugirana n’abantu b’ingeri zitandukanye mujye mubabwira ko nta cyiza na kimwe cyo kwishora mu biyobyabwenge. Mujye mubabwira ko ubyishoramo ahura n’ingaruka zirimo uburwayi buterwa no kubinywa; kandi ko umuntu ubifatanywe afungwa akanacibwa ihazabu."
SSP Safari yakomeje ababwira ati, " Mu bikorwa byanyu by’ubukangurambaga mujye mwibuka kubwira abo muganira ko ibiyobyabwenge bitera ababinywa gukora ibyaha birimo gufata ku ngufu, ihohotera rishingiye ku gitsina, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, ubujura n’ibindi; hanyuma mubagire inama yo kubyirinda."
Yibukije urwo rubyiruko ko gutangira amakuru ku gihe ari ishingiro ry’ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha; bityo arusaba gusesengurana ubushishozi amakuru ruhabwa; hanyuma rukayahanahana hagati yarwo; ndetse rukayasangiza izindi nzego zirimo iz’umutekano n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu gukumira icyahungabanya ituze, amahoro n’umutekano.
Yabasabye guteganya muri gahunda zabo igihe cyo guhugura abo bahagarariye kugira ngo biyungure ubumenyi mu byerekeranye n’uruhare rwabo mu gukumira ibyaha.
Mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha, Ihuriro ry’uru rubyiruko na Polisi y’u Rwanda basinye amasezerano y’ubufatanye mu kubikumira.
Mu byo uru rubyiruko rw’Abakorerabushake rukora hirya no hino mu gihugu harimo kubakira amazu imiryango y’abatishoboye, kuyabasanira, kuyubakira ubwiherero, kubishyurira umusanzu w’ubwisungane bwo kwivuza, kuyoroza amatungo maremare n’amagufi no gutera ibiti mu rwego rwo kubungabunga no kurengera ibidukikije.
Kinyarwanda
English











