Ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko nyarwanda rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (RYVCP) kubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi, bakoze ubukangurambaga mu bigo by’amashuri bugamije kurwanya inda ziterwa abangavu ndetse n’ibiyobyabwenge mu mashuri.
Ni ibiganiro byatanzwe mu ishuri ry’isumbuye ry’abayisiramu rya Gisenyi (ESIG) ndetse no muri GS Stella Maris bigahabwa abanyeshuri bagera kuri 783.
CIP Solange Nyiraneza ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha yashimiye uru rubyiruko rw’abakorerabushake uruhare bagira mu kubaka igihugu.
Yagize ati: ‘’ Turabashimira umusanzu mukomeje gutanga mu kubaka igihugu binyuze mu bikorwa bitandukanye byaba ibyo guhugura urubyiruko bagenzi banyu uko bakwirinda ibyaha birimo ibiyobyabwenge ndetse n’inda ziterwa abangavu, ndetse n’ibikorwa mu kora byo gufasha abatishoboye,kubungabunga ibidukikije binyuze mu bikorwa by’umuganda mu korera hirya no hino mu gihugu.’’
CIP Nyiraneza asoza asaba kurushaho kuba maso, bakarwanya abakomeje kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu.
Yagize ati:’’Agace dutuyemo gafatwa nkinzira y’injiza ibiyobyabwenge cyangwa inzoga zitemewe mu gihugu bituruka mu bihugu by’abaturanyi uruhare rwa buri wese rurakenewe mu guhindura imyumvire ya bamwe mu baturage batarasobanukirwa n’ingaruka ibiyobyabwenge bigira haba kuwa bikoresheje ndetse no mu guhungabanya umutekano.’’
Habimana Jean de Dieu Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu murenge wa Gisenyi yemeza ko we na bagenzibe bazakomeza gukorera igihugu binyuze mu guhindura imyumvire y’abakomeje kwishora mu biyobyabwenge n’ibindi byaha.
Yagize ati: ‘’Gukorera Igihugu ni inshingano za buri wese wifuza ko igihugu cye gitekana ki kanagera ku iterambere rirambye,gutangira amakuru kugihe byafashije inzego z’umutekano kuburizamo ibyaha byinshi, tuzakomeza gufasha inzego zitandukanye mu mugambi wo kwiyubakira igihugu turwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa mu muryango ndetse tunarwanya inda ziterwa abangavu.’’
Abanyeshuri bahawe ibi biganiro bagaragaje ko bagiye kugira uruhare mu guhindura bagenzi babo bakigaragara mu ngeso mbi zirimo no gukoresha ibiyobyabwenge kuko bumvise neza ingaruka bigira haba ku muryango ndetse no ku gihugu muri rusange.
English









