Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ugushyingo umuyobozi mukuru wa Gendarmerie ya Repubulika ya Central Africa, Gen Landry Urlich Depot uri mu ruzinduko rw?akazi mu Rwanda yasuye Polisi y?u Rwanda ikorera mu Ntara y?Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu.
Yakiriwe n?umuyobozi wa Polisi muri iyi ntara, Chief Superintendent of Police (CSP) Edmond Kalisa, uyu mushyitsi n?intumwa bari kumwe beretswe ishusho y?umutekano muri iyi Ntara, imikorere y?abapolisi mu kazi ka buri munsi. Basuye umupaka wa One-Stop Border Post uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo birebera uko abapolisi baba bari mu kazi kuri uwo mupaka.

CSP Kalisa yagize ati ?Polisi ikorera muri iyi Ntara y?Iburengerazuba igabanyijemo abapolisi bakorera mu turere (DPU). Iyi Ntara irimo umutekano n?ubwo hatabura bamwe mu bantu bambuka umupaka bakajya mu bucuruzi bwa magendu, ubucuruzi bw?ibiyobyabwenge, ubujura n?abandi bambuka umupaka mu buryo butemewe n?amategeko.?
CSP Kalisa yakomeje agaragariza abashyitsi inshingano z?abapolisi b?u Rwanda mu Ntara y?Iburengerazuba harimo kurinda umupaka hagati y?u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, imibereho myiza y?abapolisi nyuma ajya kwereka abashyitsi inyubako abapolisi bararamo, aho bafatira amafunguro ndetse bajya no gusura umupaka wa One Stop Border Post.?La Corniche.
Gen Landry Urlich Depot yishimiye ibikorwa bya Polisi y?u Rwanda muri rusange by?umwihariko mu kugenzura urujya n?uruza ku mupaka.
Yagize ati? Nashimishijwe n?uburyo bw?imibereho y?abapolisi b?u Rwanda kuko nta gushidikanya nibyo bibafasha gusohoza neza inshingano zabo. Ariko nanone biratangaje ukuntu abapolisi b?u Rwanda bari maso mu gukomeza gucunga umutekano ku mupaka bifashishije ikoranabuhanga rihambaye.?
Kuva tariki ya 2 Ugushyingo umuyobozi mukuru wa Gendarmerie ya Repubulika ya Central Africa n?intumwa ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw?iminsi 6. Aba bashyitsi bagiye basura ibikorwa bitandukanye bya Polisi y?u Rwanda.

Inkuru bijyanye:
Umuyobozi mukuru wa Gendarmerie Nationale yo muri Central Africa yasuye ishuri rikuru rya Polisi y?u Rwanda
Rwamagana: Umuyobozi mukuru wa Gendarmerie Nationale yo muri Central Africa yasuye ishuri rya Polisi
Kinyarwanda
English











