Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Kanama abapolisi bo mu ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu bafashe Mukanyangezi Elizabeth w?imyaka 50. Yafatanwe amacupa 105 y?ubwoko butandukanye bw?amavuta ahindura uruhu azwi nka mukorogo, yari anafite amacupa 11 y?amavuta yo mu bwoko bwa Movit Jelly, yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi.
Mukanyangezi avuga ko ariya mavuta ayakura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yafashwe ahagana saa cyenda z?amanywa afatirwa mu nzira ajyanye ayo mavuta ku isoko rya Gisenyi agiye kuyacuruza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yashimiye abaturage batumye uriya muturage afatwa binyuze mu gutanga amakuru. Yongeye gukangurira abantu kwirinda kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bitemewe ndetse na magendu kuko amayeri bakoresha yaramenyekanye.
Ati? Uriya mugore ariyemerera ko yari asanzwe ajya mu gihugu cya Congo akavanayo ariya mavuta atemewe. Kubera gutinya ko yayafatanwa ari menshi, ashaka abantu barimo kwinjira mu Rwanda akagenda abaha amacupa make make bakamutwaza. Iyo bageze mu Rwanda bamusubiza ya macupa akajya kuyacuruza.?
CIP Karekezi yakomeje avuga ko iyo bageze ku masoko mu Rwanda, ariya mavuta bayacuruza mu ibanga rikomeye ku buryo iyo batakuzi ukaza uyabaza nk?ushaka kuyagura ntibayaguha.Yibukije abaturarwanda ko ariya mavuta atemewe mu Rwanda kuko atujuje ubuziranenge ariko cyane cyane ariya yo mu bwoko bwa mukorogo, yakanguriye abantu kwirinda kuyisiga ndetse banabona uyacuruza cyangwa uyisiga bakihutira gutanga amakuru.
Ati? Ariya mavuta azwi nka mukorogo arimo ibinyabutabire byangiza uruhuru bikaba byagira ingaruka ku buzima bw?uyisize. Ishami ry?umuryango w?abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n?umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.?
Mukanyangezi yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.
Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kinyarwanda
English









