Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Umuturage yafatanwe amadorari 3,000 y’amiganano

Polisi ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyundo  ku bufatanye n’abaturage , kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mutarama 2019 yafashe uwitwa Uwingabiye Jean Claude afite amadolari y’amanyamerika ibihumbi 3 y’amiganano (3,000$).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector o f Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko hari amakuru yizewe ko Uwingabiye akora ubucuruzi bwa magendu ndetse akaba ari n’umuteka mutwe kuko muri ubwo bucuruzi akoresha amafaranga y’amahimbano.

Yagize ati:”Nubundi  Uwingabire yari amaze iminsi ashakishwa kubera ubucuruzi bwa magendu akora ndetse agakoresha amafaranga y’amahimbano.Kuri uyu wa Gatanu nibwo umuturage yatubwiye neza aho agiye kugura amabuye y’agaciro.”

CIP Gasasira yakomeje avuaga ko umuturage amaze gutanga amakuru  y’aho Uwingabiye yerekeje Polisi yahise ijyayo isanga agiye kwishyura amabuye y’agaciro kwa Habumugisha Alphonse ahita afatwa.

CIP Gasasira yakomeje ashimira abaturage bakomeje gufasha inzego z’umutekano mu bikorwa byo kurwanya ibyaha. Yabasabye gukomereza aho kuko gukumira ibyaha ari indangagaciro zikwiye kuranga umunyarwanda wese.

Yaba Uwingabiye ukekwaho gukoresha amafaranga y’amiganano na Habumugisha  ucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko  bashyikijwe urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe.

Ingingo ya 269 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7)