Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu ifunze umugabo witwa Habimana Samuel w’imyaka 20 y’amavuko. Mu byo afungiwe, harimo kuba yarafatanywe amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa koluta ibiro 1900 nta byangombwa byayo afite; ndetse hakaniyongeraho no kuba yaranagerageje gutanga ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kugira ngo inzego z’umutekano zayamufatanye zimureke agende.
Yafatiwe mu murenge wa Gisenyi, mu kagari ka Bugoyi ku itariki ya 9 Mata. Ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yasabye abacukura n’abacuruza amabuye y’agaciro kujya bubahiriza amategeko agenga iyi mirimo agira ati:” Gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro bisabirwa uburenganzira ndetse bugatangwa n’inzego zibishinzwe. Ibyangombwa rero biratangwa buri gihe ku bujuje ibisabwa, ndetse izo nzego zigena n’uburyo acukurwamo. Ibyangombwa kandi bitangwa nta mananiza. Kwiha ubwo burenganzira rero ni icyaha. Abantu ntibakwiye kwishora mu byaha aho biva bikagera nk’uko byagendekeye uriya mugabo.
Turasaba abaturage gukomeza umuco mwiza wo gufatanya na Polisi ndetse n’izindi nzego cyane cyane mu kuduha amakuru y’abakora ibyaha bitandukanye cyangwa abitegura kubikora kugira ngo dufatanye kubikumira hakiri kare”.
Yabwiye abacuruza aya mabuye adafite ibyangombwa ko bitemewe kandi ko bazabihanirwa, bityo bakaba bakwiye kubireka, ahubwo bagashaka ibyangombwa kuko Leta ibitanga bikabafasha gukora aka kazi mu buryo bwiza kandi n’ubucuruzi bwabo bukagenda neza.
CIP Gasasira yanaburiye abitwikira ijoro bakajya kwiba amabuye mu birombe, gucika kuri iyo ngeso kuko usibye no kuba ibirombe byabagwira bakahasiga ubuzima, n’amategeko abahana arahari ku buryo Polisi yiteguye kubafata no kubashyikiriza inzego z’ubutabera.
Ku byerekeranye no kuba Habimana Samuel yaragerageje guha ruswa inzego z’umutekano ngo zimureke agende; CIP Gasasira yavuze ko zakoze kinyamwuga nk’uko bisanzwe, yongeraho ko uwo ariwe wese uzasaba, uzatanga n’uzakira ruswa azafatwa nta kabuza.
Yasobanuye ko ruswa ari mbi kuko imunga ubukungu bw’igihugu, bityo asaba buri wese kuyirinda no gutanga amakuru ku gihe y’abayisaba, abayakira n’abayitanga.
Gutanga ruswa bihanishwa ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu, wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.
Gucukura cyangwa gucuruza amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko bihanishwa ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, aho ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English










