Trending Now

Rubavu: Umusore Yafatanwe udupfunyika 2000 tw’urumogi

Kubufatanye n’inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu, mu murenge wa Rubavu kuri uyu wa 07 Ukwakira 2018 Polisi y’u Rwanda yafatanye Habimana Jonas udupfunyika 2000 tw’urumogi.

Habimana Jonas w’imyaka 28 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Byahi mu mu dugudu wa Rurembo mu masaha y’ijoro atwaye ijerikani. Inzego z’umutekano zari  mu kazi muri ayo masaha zihutiye ku musaka zisanga ari udupfunyika tw’urumogi yashyizemo.

Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yasabye abagifite gahunda yo kwishora mu biyobyabwenge ku bihagarika kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye.

Yagize ati”Amayeri n’inzira abinjiza ibiyobyabwenge bakoresha byose byaramenyekanye, tubagira inama yo kubihagarika  kuko ari bimwe mu biteza ibyaha bitandukanye bihungabanya umutekano.’’

CIP Gasasira akomeza asaba abaturage kurushaho gukumira ibiyobyabwenge kuko bikomeje  kwangiza urubyiruko bikanahungabanya umutekano.

Yagize ati” Hirya no hino mu midugudu mu tuyemo muzi  urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi, muzi kandi imwe mu miryango ibanye  mu makimbirane ahanini ashingiye ku businzi  ibi byose bihungabanya umutekano mukwiye kugira uruhare mu kubirwanya mutanga amakuru  y’aho bigaragara.’’

Kuri ubu Habimana Jonas yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB)

Ibiyobyabwenge birimo Urumogi, Mugo Kanyanga n’andi moko atandukanye yinzoga zitemewe n’amategeko ni bimwe mu bihangayikishije ubuyobozi bw’Igihugu kuko bikomeje kwangiza abanyarwanda batari bacye by’umwihariko urubyiruko. Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego zitandukanye zikaba zarahagurukiye ku rwanya buri wese ufite aho ahuriye n’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 263  mu gitabo  gishya cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo kuva  ku myaka irindwi(7)  kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.