Umumotari uri mu cyigero cy’imyaka 40 y’amavuko ukorera mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu kuri uyu wa 14 Mutarama, yafashwe agerageza guha ruswa abapolisi bari mu gikorwa cyo kurwanya abamotari batwara badafite ibyangombwa n’abica amategeko y’umuhanda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira avuga ko abapolisi bari mu kazi ka nijoro bafashe umumotari witwa Twizerimana Fordouard adafite uruhushya rumwemerera gutwara moto ndetse atanafite icyangombwa kiranga moto ye (Carte Joune).
Yagize ati:”Umumotari yabonye moto ye bayifashe asaba uwo mupolisi kumuha amafaranga akamurekurira moto,Umupolisi yarabyemeye amaze kuyamuha ahita amufata.”
CIP Gasasira yaboneyeho kwibutsa abamotari ndetse n’abanyarwanda muri rusange ko abantu bagifite umuco mubi wo gushaka gutanga ruswa bitazabahira bazafatwa bagahanwa bikomeye.
Yagize ati ‘Hari abantu bagifite umuco mubi wo gufatirwa mu makosa bagashaka gutanga ruswa nabagira inama yo kubireka kuko .’’
Twizerimana Fordouard yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe ku byaha acyekwaho.
Itegeko rihana ruswa mungingo yaryo ya 4 riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Kinyarwanda
English











