Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Ucyekwaho gukwirakwiza urumogi mu baturage yafatanwe udupfunyika 3000

Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu mu Kagari ka Byahi yafashe Dushimimana Alphonse w'imyaka 37, Yafashwe mu ijoro rya tariki ya 15 Ugushyingo, aracyekwaho  gukwirakwiza urumogi mu baturage kuko yanafatanwe udupfunyika twarwo ibihumbi 3. 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) bari bafite amakuru ko Dushimimana ari umucuruzi w'ibiyobyabwenge mu Karere ka Rubavu aribwo bahise bategura igikorwa cyo kumufata. 

Yagize ati “Abapolisi bo muri ANU bakimara kubona amakuru bahise bategura uko bafata Dushimimana. Bamufashe ari nijoro ari kuri moto ifite ibirango RC 233S ari nayo yifashishaga mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko Dushimimana afatwa yari afite udupfunyika tw'urumogi ibihumbi 3. Amaze gufatwa yavuze ko asanzwe ari umumotari nyamara nta byangombwa byo gutwara moto yari afite ndetse nta n'ikigaragaza, nk'umwambaro wihariye cyangwa ingofero, ko yari umumotari. 

Yagize ati “Dushimimana yatwaraga moto atabifitiye ibyangombwa, ikigaragara yayiguriye kujya ayifashisha mu bikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge.”

CIP Karekezi yavuze ko Dushimimana yanze kuvuga aho yari akuye urumogi cyakora yari arujyanye iwe mu rugo. Yakomeje avuga ko hari amakuru avuga ko hari undi muntu bakorana ufite urumogi rugera ku dupfunyika ibihumbi 2 ubu nawe aracyari gushakishwa. 

Dushimimana yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

Ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge mu gihugu birakomeje, Intara y'Iburengerazuba niyo ikunze gufatirwamo abakwirakwiza ibiyobyabwenge by'umwihariko mu Karere ka Rubavu. Ku bufatanye n'abaturage ibikorwa byo gufata abakekwaho gukoresha urumogi byariyongereye, bigatuma bafatwa kenshi. 

Inkuru bijyanye 

Abaturage bakangurirwa kwirinda kujya mu bikorwa bijyanye n'ibiyobyabwenge kuko ibihano byabyo birahanitse kandi bikanaba intandaro y'ibindi byaha. 

Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye, aribyo urumogi rubarirwamo.