Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Polisi y’u Rwanda yashyikirije iya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo umukongomani ukekwaho ubwicanyi

Polisi y’u Rwanda, ku ya 10 Gashyantare, yashyikirije iya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo, umukongomani witwa Kamanzi Semarembo, ukurikiranyweho kwica umukobwa, bivugwa ko yari inshuti ye,witwa Uwimbabazi Munyarugerero.

Semarembo, ukomoka muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kwivugana Uwimbabazi Munyarugerero, mu kwezi k’ Ukwakira,umwaka ushize, yahise ahungira mu Rwanda, ariko aza gutabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda.

Polisi ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yahise yandikira iy’u Rwanda, iyisaba ko yaboherereza Semarembo, kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera bw’iki gihugu, aho yakoreye icyo cyaha.

Mu muhango wo guhererekanya ukekwaho iki cyaha, wabereye ku mupaka uhuza ibi bihugu byombi, uzwi nka Grande Barrière,Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’ uburengerazuba, Chief Supt. of Police (CSP), Reverien Rugwizangoga, yagize ati," Polisi y’u Rwanda yamenyeshejwe n’iya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ko, ukekwaho icyaha aje mu Rwanda, natwe duhita dutangira ibikorwa byo kumushakisha,tumufatira ku mupaka agerageza kwinjira mu Rwanda".

CSP Rugwizangoga yavuze kandi ko kuva igihe yafatiwe , yari afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi, muri gihe Polisi y’u Rwanda yari irimo itegura uburyo bwo kumwohereza mu gihugu akomokamo, kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera by’iki gihugu, aho yakoreye icyaha.

Colonel John Cabuine, wari uhagarariye, Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo, muri uyu muhango wo guhanahana ukekwaho ubwicanyi, yashimye iki gikorwa cy’ubufatanye bwa Polisi z’ibihugu byombi.

Yavuze ko, iki gikorwa cyo gushyikirizwa Kamanzi Semarembo, bigiye gutuma ubutabera butangwa neza, dore ko Polisi yo muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yari yarakomeje kotswa igitutu, isabwa n’umuryango wa nyakwigendera ko  yabashakira uwabahekuye kugira ngo ahanwe.

Uyu muhango wari witabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu,Sheihk Barame Hasani, uhagarariye ubushinzacyaha muri Rubavu,Vincent Niyonzima n’uhagarariye ubushinzacyaha mu mujyi wa Goma.