Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Polisi y’u Rwanda yafashe ibiyobyabwenge inata muri yombi ababicuruza

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Ukwakira Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yataye muri yombi uwitwa Ingabire Odette w’imyaka 32 afite udupfunyika 540 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (Supt.) Emmanuel Hitayezu yavuze ko Ingabire yafatiwe mu kagari ka Bugoyi umurenge wa Gisenyi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje.

Yashimiye abaturage bo muri ako gace kuko aribo batanze amakuru yatumye atabwa muri yombi, abasaba gukomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano bagakomeza kwicungira umutekano.

Supt. Hitayezu yasabye abaturage kwirinda kunywa ibiyobyabwenge kuko uwabinyweye bituma yishora mu bindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi byaha bitandukanye.

Yasoje avuga ko abenshi mu bafatirwa muri ibi byaha byo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge ari urubyiruko, aboneraho umwanya wo kurusaba kutishora muri ibyo bikorwa kuko birugiraho ingaruka nyinshi, anarusaba kwirinda ibikorwa byose bitemewe n’amategeko ahubwo bagatanga amakuru yicyahungabanya umutekano w’aho batuye.