Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Kanama Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, yerekanye itsinda ry'abantu 10 bakurikiranyweho kwiba abacuruzi ibikoresho bitandukanye, ni ibikoresho bafatanwe byiganjemo za televiziyo nini (flat screen) n'amatelefoni, bakaba barabyibaga mu maduka y'abacuruzi mu mujyi wa Rubavu. Mu bujura bwabo bakoreshaga intwaro gakondo zirimo imihoro.
Aba bagabo 10 barimo batandatu bari mu itsinda rimaze amezi atatu rishakishwa, aba bakaba ari bo bajyaga kwiba, mu gihe abandi bane ni abaguraga ibyo bibye.
Umwe mu bafashwe witwa Nkurunziza Daniel bakunze kwita Ali Baba avuga ko bagiye biba ahantu hatandukanye bitwaje intwaro gakondo asaba imbabazi ku byo yakoze.
Ati “Njyewe nari nsanzwe niba mu modoka, nza guhura na bagenzi banjye barambwira ngo bafite akazi n’uko ninjira mu itsinda bahita banjyana i Gakeri twibayo telefoni 18. Twagiye no mu bapadiri twibayo televiziyo ebyiri”.
Yakomeje avuga ko bitwazaga imihoro kugira ngo babashe guhangana n’abanyerondo igihe cyose baba babitambitse.
Ati “Twitwazaga imipanga ibiri n’ibibando mu rwego rwo guhangana n’abanyerondo, ndasaba imbabazi ku byo nakoze’’.
Ndagijimana Emmanuel bakunze kwita Peter, umukomisiyoneri w’ibikoresho by’ikoranabuhanga ufatwa nk’uwashinze iri tsinda, yemeye ko yajyaga agura ibyo bibye.
Ati “Ntuye Mahoko, njye aba bantu bangurishije ibi bikoresho nziko byibwe bafunzwe baramfata. Nari maze kugura nabo inshuro ebyiri, ndicuza nsaba imbabazi kuko nirukankiye inyungu nyinshi.”
Ndayisaba Fabrice, umucuruzi w’ibikoresho by’ikoranabuhanga wibwe ibingana n'amafaranga y'u Rwanda miliyoni 4, yishimiye ko yashoboye kubona bikeya ariko asaba Polisi ko yakomeza gushakisha n'ibindi bikaba byaboneka.
Ati ’’Baraje baranyiba Saa Saba z’ijoro batema umuzamu batwara amatelefone, mudasobwa na flash disk, bari benshi bafunze umuhanda. Polisi yaradutabaye irakurikirana none batangiye gufatwa”.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru kugira ngo bariya banyabyaha bafatwe. Yasabye urubyiruko kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubujura.
Ati ’’Aba bantu harimo abajura biba, hakaba n’abakomisiyoneri babafasha kubigurisha, bakoreshaga intwaro gakondo bagatobora n’amazu bagatwara ibyo basanze mu nzu byose ariko cyane cyane ibihenze. Bibye ahantu hatandukanye hano mu mujyi wa Rubavu”.
CIP Karekezi yakomeje akangurira urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora aho kwishora mu ngeso z'ubujura.
Ati “Turasaba urubyiruko kuko bafite amahirwe igihugu cyabahaye, bareke kwishora mu bujura kuko niyo byatinda barafatwa. Naho abagura ibyibwe nabo ni abajura turabasaba kureka uyu muco wo kugura ibyibano, abacuruzi bo turabasaba gushyiraho za camera zibafasha kwicungira umutekano."
Nyuma yo kwerekwa itangazamakuru bakaba bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.
Kinyarwanda
English











