Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu : Polisi yatanze amahugurwa yo gukumira no kurwanya inkongi ku bakozi ba Hoteli Serena

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Werurwe,  Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z'umuriro ryahuguye abakozi  bakora muri Hoteli Serena iherereye mu Karere ka  Rubavu. Aya mahugurwa y?umunsi umwe yahawe abakozi  52 bakora muri serivise zitandukanye muri iyo  Hoteli

Abahuguwe  basobanuriwe ibitera inkongi, amoko y'inkongi n'ibigize inkongi. Beretswe uko bakwitabara bazimya inkongi bakoresheje bimwe mu bikoresho bitandukanye byifashishwa mu kuzimya umuriro harimo n'uburingiti butose.

Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa agamije guha ubumenyi abantu batandukanye ku gukumira inkongi no kuyirwanya mu gihe ibaye.

Yagize ati ?abahugurwa basobanurirwa ibitera  inkongi kugira ngo babyirinde, tubereka uko bakwitabara  mu gihe habaye inkongi. Tunabereka uburyo  ibikoresho bizimya umuriro bikoreshwa n?uburyo batabara abantu muri Hoteli  haramutse habaye inkongi."

ACP Gatambira yakomeje avuga ko abakozi bo mu mahoteli  kimwe n' ahandi abakozi bahuguwe uko bakwirinda inkongi ituruka kuri gaze itekeshwa mu gikoni, banerekwa uko bakwitabara haramutse habaye inkongi.

Twanaberetse uko bakoresha ikiringiti gitose bazimya inkongi iturutse kuri gaze.

Nyuma y?amahugurwa Polisi yasuye hamwe mu hantu hashobora guteza inkongi  muri iyi Hoteli nyuma abayobozi ba Hoteli bagirwa inama y?ibyo bakwiye gukosora.

Abahuguwe nabo bashimiye Polisi y?u Rwanda kuba yarabateguriye aya mahugurwa kuko hari byinshi bungukiyemo batari bazi. Bagaragaje ko muri iyi Hoteli  hari hasanzwe ibikoresho bizimya inkongi ariko bakaba batari bazi uko babikoresha.

Abaturage bakangurirwa guhamagara Polisi kuri telefoni: 111,112 cyangwa  0788311224 mu gihe habaye inkongi y'umuriro hanyuma Polisi ikabatabara.

Mu Ntara y'Uburengerazuba umuturage aramutse ahuye n'ikibazo  cy'inkongi cyangwa akeneye ubundi butabazi yahamagara kuri telefoni 0788311023.