Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Polisi yatangije ubukangurambaga bwibutsa umuturage uruhare rwe mu gukumira ibyaha

Ni ubukangurambaga  bwatangijwe kuri uyu wa Kane tariki 06 Ukuboza 2018, butangirira mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero.Bugamije kwibutsa umuturarwanda wese ko afite uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Ubu bukangurambaga buzamara iminsi icumi bukorerwa hirya no hino mu gihugu, insanganyamatsiko yabwo iragira iti:“Twese hamwe dufatanye gukumira ibyaha twiyubakira Igihugu.”

Umuyobozi muri Polisi y’u Rwanda watangije ku mugaragaro ubu bukangurambaga ni Assistant Commission of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

Mu butumwa yagejeje ku baturage, yavuze ko umutekano ariwo shingiro rya byose bityo ko kuwubungabunga ari ibya buri muntu.

Yagaragaje ko ibyo igihugu cyagezeho byatwaye imbaraga nyinshi n’igihe kinini kugira ngo bigerweho, asaba buri wese kugira ishema ryo kubirinda no kubyongera hagamijwe kubaka igihugu kibereye abanyarwanda.

Yagize ati “Ibyo twagezeho twabifashijwemo no kugira umutekano kuko niwo bishingiyeho. Kugira ngo tubibungabunge ni uko dufatanya tugakumira ibyaha birimo  ibikorerwa imbere mu gihugu n’ibyambukiranya imipaka.”

ACP Mbonyumuvunyi yashimangiye ko ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge ndetse n’icuruzwa ry’abantu bibangamiye umuryango nyarwanda, asaba abaturage kujya babitangaho amakuru hakiri kare kugira ngo ababigiramo uruhare bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Yakanguriye urubyiruko by’umwihariko kujya bakurikirana inama bagirwa zigamije kwirinda ibyaha kuko aribo bigiraho ingaruka zikomeye ku mibereho myiza y’ahazaza habo.

Ati “Abanyarwanda bagera kuri 60% ni urubyiruko, nicyo gituma tugomba kubarinda ibibi bishobora kubangiza ariko nabo bakabigiramo uruhare bakurikiza impanuro bahabwa n’abayobozi batandukanye zibategura kuvamo abayobozi n’abaturage beza.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rubavu Murenzi Janvier yijeje Polisi ubufatanye mu kugeza kuri bose ubutumwa bwibutsa umuturage uruhare rwe mu kwicungira umutekano no gusigasira ibyagezweho.

Ati “Turabizeza ko ubu butumwa buzagera kuri buri wese muri aka karere binyuze mu nteko z’abaturage, umuganda n’inama dukorana nabo. Buri wese azasobonukirwa neza uruhare afite mu gukumira ibyaha n’akamaro ko gutangira amakuru ku gihe.”

Ubu bukangurambaga bw’iminsi icumi (10) bufite insanganyamatsiko igira iti “Twese hamwe dufatanye gukumira ibyaha twiyubakira igihugu”, buzagezwa mu gihugu hose aho abaturage bazakomeza gusobanurirwa uruhare rwabo mu kwicungira umutekano no kurinda ibyagezweho.