Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Polisi yasubije umuturage moto ye yari yaribwe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu ifunze  umugabo witwa Ntiriburakaryo Jumapiri w’imyaka 35 y’amavuko nyuma yo kumufatana moto yari yaribye ifite icyapa kiyiranga  RD 146. Yafashwe tariki ya 1 Gashyantare. Uwari wara ya Tuyisenge Gaspard.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Eulade Gakwaya yavuze ko iyi moto ari iy’uwitwa Tuyisenge Gaspard akaba yarahise ayisubizwa. CIP Gakwaya yakomeje avuga ko iyi moto yibiwe mu kagari ka Nyundo mu murenge wa Rubavu ikaba yari imaze amezi abiri yaraburiwe irengero.

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye iyi moto iboneka ndetse n’ukekwaho kuyiba agafatwa.

Yagize ati:’’ abaturage bagize amakenga babonye mu rugo rw’umuturanyi wabo moto basanzwe batazi kandi babona idakora begera polisi bayiha aya makuru. Twagezeyo dusanga irahari ko ndetse tubona ko ari iya  Tuyisenge Gaspard wari waratanze ikirego ko yibwe moto.’’

CIP Gakwaya yavuze ko  uyu wafashwe aje yiyongera ku bandi babiri nabo bibye moto mu minsi ishize ;ubu bakaba barashyikirijwe  inkiko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burengerazuba yaboneyeho gusaba abatwara moto n’ibindi binyabiziga gucunga neza aho baparitse bakanirinda kujya kure y’ibinyabiziga byabo.

Yagize ati:’’Mu gihe utizeye umutekano waho uparitse ikinyabiziga cyawe ntukwiye kugisiga ngo ujye  kure. Ukwiye  kuba hafi y’ikinyabiziga cyawe  mu gihe ugiye kure ukaba wagisigira  abashinzwe gucunga umutekano w’ibinyabiziga.’’

Ingiyo ya 300 yo  mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu  z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.