Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Polisi yangije inzoga z’inkorano

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Ukwakira/2014 Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rugerero mukarere ka Rubavu, bangije  inzoga z’inkorano bakunze kwita ”ndururu” zingana na litiro 46000.

Izo nzoga zikaba zarafatiwe kuri baliyeri mumodoka ya Daihatsu RAA379F itwawe na Twagirayezu Alexandre n’indi y’ikamyoneti RAA516S yari itwawe na Kabano Hakimu mu murenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu zerekeza mu karere ka Nyabihu zikimara gufatwa taliki ya 29 ukwakira/2014 mu gihe cya saasaba z’ijoro zashyikirijwe umurenge wa Rugerero kuko ari naho zengerwa kwa Bampoyiki Marie Chantal ari nawe wazifatanywe.

Izo nzoga ngo zikaba zikorwa bifashishije udutoki duke,amazi menshi,isukari,amatafari ahiye n’imisemburo imwe ikoreshwa mugukora amandazi cg se imigati,hamwe na hamwe ngo banakoresha ya fumbire ikoreshwa mubuhinzi yitwa “illée”

Nyir’izi nzoga akaba yaciwe amande n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rugerero angana n’ibihumbi mirogo itanu(50000).

Mu butumwa yagejeje ku baturage bari muri icyo gikorwa , umuyobozi w’umurenge wa Rugerero Bajeneza Jeannette yahamagariye abaturage kwitandukanya no gukoresha inzoga z’inkorano kuko uretse no kubakururira ibibazo byo gufungwa no gucibwa amande, bibangiriza ubuzima bityo bakagira ingaruka zitandukanye ku buzima bwabo no kubadindiza mu bikorwa by’iterambere.

Umupolisi ushinzwe guhuza abapolisi n’abaturage mu karere ka Rubavu IP Solange Nyiraneza  yashimiye abaturage uruhare bagize mu gufatanya na Polisi n’izindi nzego  kugira ngo izi nzoga zibashe gufatwa, akomeza asaba ko ubu bufatanye bwakomereza kuri uru rwego. Yakomeje avuga kandi ko izi nzoga zifatwa nk’ibindi biyobyabwenge  kuko byangiza abaturage  kandi aribo mizero y’igihugu cyacu.

Yasabye rero abaturage gukomeza kugeza amakuru kuri Polisi y’aho zikorerwa n’abazikora kugira ngo habeho gukumira no gufata abagaragara muri ibyo bikorwa by’icuruzwa n’ikoreshwa ry’inzoga z’inkorano.

Umuvugizi wa Polisi muntara y’iburengerazuba SP Emmanuel Hitayezu we yasabye by’umwihariko ababyeyi gukangurira abana babo ububi bw’inzoga z’inkorano kuko ziba zitujuje ubuziranenge anasaba kandi abaturage muri rusange   kujya batungira agatoki Polisi abakoresha  n’ahakorerwa izo nzoga.

Abashoferi basabwe by’umwihariko  gutanga amakuru ku ikoreshwa ry’inzoga z’inkorano dore ko ari nabo bifashishwa mu kuzikwirakwiza  hirya no hino nk’uko byavugiwe aho ngaho.