Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Polisi yakanguriye urubyiruko rwaho kwirinda kwishora mu biyobyabwenge

Raporo zigaragaza ko urubyiruko rugize umubare munini w’abishora mu biyobyabwenge. Mu byaha rukora harimo kurwinjiza mu gihugu ruvanywe muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, kurucuruza, kurunywa no kurukoresha mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Mu rwego rwo gukumira ibi byaha, Polisi y’u Rwanda ifatanya n’izindi nzego gukangurira urubyiruko n’umuryango nyarwanda muri rusange kwirinda kubyishoramo ibabwira ingaruka zabyo.

Ni muri urwo rwego ku itariki 17 z’uku kwezi Polisi mu karere ka Rubavu yahuguye abayobozi mu nzego zitandukanye; ibiganiro yagiranye na bo bikaba byaribanze ku ruhare rwabo mu kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge; banaganirizwa ku icuruzwa ry’abantu.

Hahuguwe Abajyanama b’uburezi, abayobozi b’imidugudu, abayobozi b’utugari, abashinzwe umutekano mu midugudu, abayobozi b’ibigo by’amashuri, ba Perezida ba njyanama z’imirenge n’utugari; ubu bukangurambaga bukaba bwarabereye mu mirenge 4 ari yo: Busasamana, Bugeshi, Mudende na Cyanzarwe.

Aganira n’abo mu murenge wa Busasamana, ushinzwe imikoranire ya  Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Rubavu, Chief Inspector of Police (CIP) Solange Nyiraneza yagaragaje bimwe mu byaha bikorwa ahanini n’urubyiruko, ndetse n’ibyo na bo bakorerwa; akaba yaribanze ku nda ziterwa abangavu.

Yagize ati,"Ikibazo cy’abana b’abangavu baterwa inda gikwiye kurwanywa kigacika burundu. Dukwiriye kandi gufatanya mu gukangurira urubyiruko n’umuryango nyarwanda muri rusange kwirinda kwishora mu biyobyabwenge  n’ibindi byaha."

CIP Nyiraneza yakomoje kandi ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu; aha akaba yarabwiye abitabiriye ayo mahugurwa ko abacuruza abantu bakora ibishoboka byose kugira ngo hatagira umenya imigambi yabo usibye abo bashaka kujya gucuruza.

Yagize ati," Abacuruza abantu babeshya abo bajyana ko bagiye kubaha cyangwa kubashakira akazi keza mu mahanga. Iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose, maze bakabakoresha imirimo ivunanye nta gihembo; ubundi bakabashora mu

bikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi; abandi bakababaga bakabakuramo zimwe mu ngingo z’umubiri nk’impyiko bakazigurisha abazikeneye ku mpamvu zitandukanye."

Mu ijambo rye, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Epimaque yasabye abo bayobozi gushyira hamwe mu gukangurira urubyiruko kwirinda kwishora mu biyobyabwenge  aho biva bikagera bababwira ingaruka byagira ku hazaza habo no ku iterambere ry’igihugu muri rusange.

Yababwiye ati,"Urubyiruko ni amaboko y’Igihugu. Dufite inshingano nk’abayobozi zo kururinda ibyakwangiza ahazaza harwo.  Mu biganiro mugirana n’abaturage ntimukabure kubabwira ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, munabakangurire kubyirinda."

Bizimana yashimye Polisi ku butumwa yahaye abo bayobozi, abasaba gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe.