Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Polisi yakanguriye Urubyiruko rwa EPR kwirinda ibishuko byarugusha mu byaha

Ku wa 8 Ukuboza uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu hamwe n’Ubuyobozi bw’Itorero EPR (Eglise Presbytérienne au Rwanda) baganirije urubyiruko rurenga 100 rurisengeramo barukangurira kwirinda ibishuko byarushora mu byaha.

Ibi babikanguriwe na Inspector of Police (IP) Solange Nyiraneza; akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere afatanyije n’Umushumba w’iri Torero, Paruwasi ya Gisenyi, Ndagiro Joseph.

IP Nyiraneza yashimye ubufatanye bugaragara hagati ya Polisi n’amatorero atandukanye mu guhuza uburere bwa Gikiristo na gahunda za Leta zigamije kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge ku rubyiruko.

Yagize ati,"Urubyiruko rwakuriye mu Itorero rugomba kugira indangagaciro n’uburere bikwiriye. Murasabwa kuba Intangarugero aho muri hose. Mukwiriye kugira uruhare mu karwanya ukwishora mu biyobyabwenge n’ibindi bigira ingaruka ku buzima bw’abantu."

Yasabye uru rubyiruko kugeza ubu butumwa kuri bagenzi babo kugira ngo habeho ubufatanye mu kurwanya icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Yongeyeho ati,"Mu gihe cy’ibiruhuko usanga urubyiruko rugwa mu bishuko bitandukanye birimo kwishora mu biyobyabwenge. Mujye mugira bagenzi banyu inama yo kwima amatwi ababashuka bagamije kwangiza ahazaza habo."

IP Nyiraneza yasoje asaba abana b’abakobwa bari aho kwirinda ababashukisha impano zitandukanye bagamije kubashora mu busambanyi; aha akaba yarababwiye ko bishobora kubaviramo guterwa inda n’izindi ngaruka zirimo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yababwiye ari,"Mukwiye kunyurwa n’ibyo ababyeyi banyu babagenera. Murasabwa kwima amatwi ababashukisha impano zitandukanye kuko nta rukundo baba babafitiye; ahubwo baba bagamije kwangiza ubuzima bwanyu."

Mu ijambo rye, Ndagiro yagize ati," Gukumira ibyaha biri mu mahame shingiro y’Itorero EPR . Twigisha abizera bacu, ndetse n’abandi muri rusange kwirinda ikibi aho kiva kikagera. Kutishora mu biyobyabwenge biri mu byo tubakangurira; kandi tuzakomeza gutanga umusanzu mu kubirwanya binyuze mu bukangurambaga butandukanye."

Yashimye Polisi ku nyigisho yahaye urwo rubyiruko, arusaba gukurikiza inama bagiriwe agira ati," Nimwubahiriza ibyo mwigishijwe muzaba Abakwistu beza n’Abenegihugu beza bagiteza imbere."