Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Polisi yakanguriye urubyiruko kwirinda amakosa yateza impanuka zo mu muhanda

Hashize ibyumweru 43 Polisi y’u Rwanda itangije ubukangurambaga bugamije gushishikariza abakoresha umuhanda kwirinda impanuka ziwuberamo, aho abaturarwanda bakangurirwa kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda icyo aricyo cyose cyateza impanuka. Ubu ni ubukangurambaga buzwi ku izina rya ”Gerayo Amahoro’’

Kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Werurwe 2020 urubyiruko rw’abatwara abagenzi kuri za moto(Abamotari)  n’abatwara abagenzi ku magare(Abanyonzi) bo mu murenge wa Nyakiliba mu karere ka Rubavu bari kumwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo muri uwo murenge bakoze urugendo rugamije gukangurira urubyiruko guhagurukira gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Ni urugendo rureshya na Kilometero Eshanu, aho bahagurukiye mu murenge wa Nyakiliba barusoreza  mu murenge wa Kanzenze bahahurira n’urundi rubyiruko bafatanyirije hamwe gukurikira  ubukangurambaga bwerekeranye no  kubahiriza amategeko n’amabwiriza yo mu muhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka zikunze kuwuberamo. 

Mu butumwa bwatanzwe n’umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Assistant Inspector of Police (AIP) Drocelle Niyonsaba yashimiye urubyiruko rwitabiriye icyo gikorwa arugaragariza ko bafite uruhare runini ku mutekano wo mu muhanda.

Yagize ati:  “Ndabanza kubashimira kuba mwitabiriye uru rugendo, ni igikorwa cy’ingenzi gikwiye kubafasha gutekereza ku murimo abenshi muri mwe mukora kandi mwakiriramo abantu benshi baza babagana kugirango mubafashe kugera iyo bajya Amahoro. Ni mwe muba mufite mu biganza ubuzima bwanyu n’ubw’abo mutwaye igihe mwinjiye mu muhanda kuko muhuriramo n’urujya n’uruza rw’abandi bawukoresha benshi, abari mu binyabiziga cyangwa abagenda n’amaguru.”

AIP Niyonsaba yakomeje akangurira urubyiruko kwirinda amakosa amwe n’amwe akunze kurugaragaraho yateza impanuka zigashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Yagize ati: ’’Hari amakosa anyuranye akunze gukorwa cyane na benshi mu rubyiruko nko kutambara ingofero yagenewe kurinda umutwe (Casque), kugenda barangariye muri telefoni kandi barimo gukoresha umuhanda, gutwara banyoye ibisindisha, gutwara abagenzi barenze umwe kuri moto, kunyuraniraho mu ruhande rw’iburyo, kwikorera imizigo irengeje ubushobozi bw’amagare ku banyonzi no kugendera ku muvuduko ukabije kimwe n’abambukiranya umuhanda batabanje kureba imbere niba nta kinyabiziga kiri hafi ku banyamaguru.”  

Yabasabye ko urugendo bakoze rwababera umwanya mwiza wo kongera kwisuzuma bakazirikana ubuzima bwabo n’ubw’abagenzi baba batwaye bakirinda  amakosa yose ashobora guteza impanuka mu muhanda.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu murenge wa Nyakiliba, Mupenzi Faustin yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inama badahwema kugira urubyiruko ku byerekeranye n’imikoreshereze y’umuhanda hirindwa impanuka.

Ati:  ’’Ndashimira Polisi y’u Rwanda ku kuba yarateguye Gahunda ya Gerayo amahoro kuko irimo kugenda ifasha urubyiruko guhindura imyumvire ku mikoreshereze y’umuhanda. Mbere hari aho wasangaga abenshi mu rubyiruko batumva neza ko nabo umutekano wo mu muhanda ubareba, ariko ubu tumaze gusobanukirwa neza ko uko buri wese yirida amakosa yo mu muhanda aba ataba arinze ubuzima bwe gusa ahubwo aba arinze n’ubw’abandi.”

Mupenzi yashimiye Polisi y’u Rwanda ku nama idahwema kugira urubyiruko ndetse n’abaturarwanda muri rusange zo kuzuza ibisabwa mbere yo kwinjiza ikinyabiziga mu muhanda. Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’urubyiruko rutandukanye rwiganjemo abamotari, abanyonzi n’urubyiruko rw’abakorerabushake bose hamwe bagera ku 150.