Urubyiruko rw'Abakorerabushake mu gukumira ibyaha rugira uruhare runini mu kubirwanya no kubikumira binyuze mu bikorwa rukora hirya no hino mu gihugu aho rukangurira umuryango nyarwanda kubyirinda; Polisi y’u Rwanda ikaba iruha amahugurwa kugira ngo rusohoze neza izo nshingano rwihaye.
Ni muri urwo rwego, ku itariki 2 z’uku Kwezi, Umuyobozi wa Polisi muri
aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Christian Safari ; afatanyije n’Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Janvier Murenzi; bahuguye abo mu murenge wa Gisenyi barenga 500.
SSP Safari yabanje gushimira urwo rubyiruko ku ruhare rwarwo mu gukumira ibyaha aho batuye; ariko na none abasaba kurushaho gukangurira abandi kwirinda ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko.
Yagize ati,"Mu bukangurambaga bwanyu mujye mwibuka kuvuga ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge. Mujye mubwira abo muganira ko ibiyobyabwenge bigabanya ubushobozi bwo gutekereza no gukora kubera ko bigabanya imbaraga z’umubiri w’ubinywa; kandi ko usibye n’ibyo, bitera ababinywa gukora ibyaha bituma bafungwa nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina; hanyuma mubagire inama yo kubyirinda."
Yababwiye ko gifatwa nk’Ikiyobyabwenge mu Rwanda ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize; ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro; ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.
Yavuze ko ibindi bifatwa nk’Ibiyobyabwenge mu Rwanda harimo Urumogi, Mayirungi, Chief Warage na Suzi; kandi ko guhumeka Kole na Lisansi na byo bifatwa nk’Ibiyobyabwenge nk’uko biteganywa n’iri Teka.
SSP Safari yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati,"Nyuma yo kubona no gusesengura amakuru yerekeye ikintu gishobora guhungabanya umutekano; mugomba kuyaha inzego zibishinzwe kugira ngo zifatanye kugikumira."
Mu ijambo rye, Umuyoboz.i w’aka karere wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere (Murenzi) yasabye urwo rubyiruko kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu agira ati," Mukwiriye gusigasira ibyo Igihugu kimaze kugeraho; kandi muharanire icyatuma gikomeza kugira umutekano , n’icyatuma U Rwanda rukomeza gutera imbere."
Yongeyeho agira ati,"Ibyo Igihugu kimaze kugeraho nyuma y’ibihe by’icyuraburindi cyaciyemo mu mwaka wa 1994 (Jenoside yakorewe Abatutsi) kibikesha kuba gifite umutekano; kandi uwo mutekano ushingiye kuba gifite Ubuyobozi bwiza. Mukomeze kugira uruhare mu iterambere n’umutekano birambye; kandi Ubuyobozi bw’akarere buzakomeza kubagira inama mu bikorwa byanyu bigamije ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha."
Mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu kurwanya ibyaha; Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira ibyaha ryasinye amasezerano na Polisi y’u Rwanda agamije ubufatanye mu gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko.
Kinyarwanda
English











