Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Kamena abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) bafashe uwitwa Ndagijimana Faustin w?imyaka 51 bamusanganye udupfunyika ibihumbi bibiri tw'urumogi. Yafatiwe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanzenze mu Kagari ka Kanyirabigogo mu Mudugudu wa Murambi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bagiye kwa Ndagijimana bafite amakuru ko acuruza ibiyobyabwenge(urumogi) ariko bageze iwe arabihakana.
CIP Karekezi yagize ati? Abapolisi bagiye iwe bamubajije ibijyanye n?urumogi acuruza arabihakana. Kubera ko bari bafite amakuru yose basatse ahantu hose mu rugo rwa Ndagijimana baza kugera mu gikari basanga niho yarutabye ruri mu mifuka n?amasashe kugira ngo rutazangirika.?
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba yakomeje avuga ko Ndagijimana amaze kubona ko afashwe yavuze ko urwo rumogi yaruzaniwe n?umuntu atazi amusaba kurumubikira. Yanze kuvuga uwarumuhaye ndetse n?aho arujyana kurucuruza,CIP Karekezi yongeye gukangurira abantu gutandukana n?ibiyobyabwenge mu buryo bwose kuko abaturage basigaye babatanga.
Ati? Niyo waba urucuruza utarunywa, niyo waba urunywa, niyo waba urutunda gusa byose ni icyaha gihanwa n?amategeko. Icyo duhora dukangurira abaturage ni kureka ibikorwa byose bijyanye n?ibiyobyabwenge, abaturage bamaze gusobanukirwa n?ingaruka z?urumogi cyane cyane uburyo rurimo kwangiza urubyiruko, ubu nibo barimo kuduha amakuru yose.?
Yakanguriye abantu gushaka indi mirimo bakora bakareka ibagusha mu byaha kuko nayo irahari. Yavuze ko ibiyobyabwenge bituruka mu gihugu cy?abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bikinjizwa mu Rwanda mu buryo bwa rwihishwa, yagiriye inama ababikora kubireka.
Ndagijimana yahise ashyikirizwa Urwego rw?Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo hatangire iperereza.
Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Kinyarwanda
English










