Abapolisi b?u Rwanda bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu bafashe uwitwa Kayitare Faustin w?imyaka 47 bamufatana amabalo 11 y?imyenda ya caguwa ya magendu n?ibikapu 3 birimo inkweto nazo za caguwa. Bafashwe kuri uyu wa Kabari tariki ya 14 Nzeri saa kumi za mu gitondo, yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo, Umudugudu wa Nyaburanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba,Chief Inspector of Police (CIP) Bonavature Twizere Karekezi yavuze ko Kayitare yafashwe bivuye ku makuru yatanzwe n?abaturage.
Ati?Abaturage batubwiye ko hari imodoka ivuye mu Mujyi wa Kigali ije mu Karere ka Rubavu irimo umuntu uje gutwara magendu y?imyenda ya caguwa n?inkweto. Hahise hategurwa igikorwa cyo gufata uwo muntu n?iyo magendu ya caguwa.?
CIP Karekezi akomeza avuga ko Kayitare yafatiwe ku nkengero z?ikiyaga cya Kivu ahitwa Tam Tam amaze gupakira iyo myenda n?inkweto mu modoka. Kayitare yavuze ko ibyo bicuruzwa ari ibye hari uwari ubimukuriye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo agiye kubicuruza mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru yongera kwibutsa abantu ko bagomba kwirinda ubucuruzi bwa magendu kuko buhanwa n?amategeko. Yanabibukije ko iyo basorera iyo myenda n?inkweto nk?uko amategeko y?imisoro abiteganya ntacyo byari kumutwara.
Ati? Abinjiza ibicuruzwa bya magendu mu Rwanda baba barimo gusubiza inyuma igihugu mu iterambere kuko baba barimo kunyereza imisoro ya Leta kandi bihanwa n?amategeko. Caguwa ntabwo yaciwe mu Rwanda ahubwo ugiye mu bucuruzi bwayo agomba kubahiriza amategeko ajyanye n?imisoro.?
Kayitare yahise ajyanwa aho agomba gusuzumirwa icyorezo cya COVID-19 nyuma akazashyikirizwa Urwego rw?ubugenzacyaha hagakorwa iperereza. Ibicuruzwa yari afite byahise bijyanwa mu bubiko bw?ikigo cy?Igihugu gishinzwe imisoro n?amhoro (RRA).
Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).
Itegeko N? 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw?isoresha ingingo ya 87 ivuga ko Umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira: gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw?imisoro byifashishwa mu gusoresha;guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n?ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry?ubucuruzi bikozwe n?ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw?Imisoro ibitabo by?ibaruramari cyangwa kubyangiza; gukoresha ibitabo by?ibaruramari by?ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Kinyarwanda
English










