Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Polisi yafatanye umucuruzi caguwa y?imyenda n?inkweto bya magendu

Abapolisi  bo mu ishami  rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (RPU) kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nyakanga bafashe uwitwa Uwimaninyeretse Innocent w?imyaka 35, bamufatanye ibicuruzwa bya magendu aribyo  ibitenge 09 bya double, imifuka 4 yuzuyemo imyenda ya caguwa n?umufuka wuzuyemo inkweto za caguwa.  Uwimaninyeretse yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Mudende, Akagari ka Rungu, Umudugudu wa Gahenerezo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa Uwimaninyeretse byaturutse ku makuru Polisi yari ifite, amakuru yavugaga ko akura ibicuruzwa bya magendu mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) akabyinjiza mu Rwanda.

Yagize ati? Abaturage bari baratanze amakuru abapolisi bajya mu iduka rya Uwimaninyeretse aho acururiza basanga koko ibyo bicuruzwa birimo. Amaze gufatwa yavuze ko hari abantu abirangura nabo ariko ntiyabagaragaza ndetse ntiyanagaragaza inyemezabwishyu yabiranguriyeho.?

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru  abasaba gukomeza gutanga amakuru mu rwego rwo kurwanya abanyereza imisoro kandi ariyo yubaka Igihugu.

Ati? Abaturage tubakangurira kugira uruhare mu kwiyubakira Igihugu cyane cyane abacuruzi, imisoro batanga niyo yubaka Igihugu  mu buryo butandukanye. Turashimira abaturage batanga amakuru kandi tunakangurira n?abandi kujya bagaragaza abanyereza imisoro.?

Uwimaninyeretse amaze gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana kugira ngo hakorwe iperereza. Ibicuruzwa byo byahise bijyanwa mu bubiko bw?Ikigo cy?Igihugu gishinzwe imisoro n?amahoro (RRA).

Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).