Polisi y’u rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yataye muri yombi umugabo witwa Byukusenge Ignace w’imyaka 30 ukomoka mu kagari k’Umuganda umurenge wa Rubavu akarere ka Rubavu ubwo yamufatanaga ibiro 25 by’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba Superintendent of Police (Supt.)Emmanuel Hitayezu ,yavuze ko kugirango Byukusenge afatwe ari abaturage bamubonye arufite, bahita bihutira kubimenyesha Polisi nayo imuta muri yombi.
Yakomeje ashimira abo baturage bahaye amakuru Polisi, asaba n’abandi bose gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu Rwanda kuko bigira ingaruka nyinshi, haba k’umubiri no k’ubukungu by’uwabinyweye, ku muryango nyarwanda no ku gihugu muri rusange.
Supt. Hitayezu yaboneyeho umwanya wo gusaba abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana n’ibindi.
Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo
ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).
Kinyarwanda
English











