Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu, mu ijoro ryo ku itariki 18 Mutarama 2018 yafatanye abasore 2 aribo Nduhebarye Patrick na Manirakiza Jean Claude bose b’imyaka 22 ibicuruzwa bitandukanye bya magendu.
Ibyafashwe ni imifuka 5 y’inkweto, imifuka 5 y’imyenda ya caguwa, n’ibiro 25 by’amata y’ifu ya NIDO.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’ Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Eulade Gakwaya, yavuze ko ibi bicuruzwa byafatiwe mu mudugudu wa Murambi akagari ka Buhaza Umurenge wa Rubavu akarere ka Rubavu, bigahita bijyanwa ku Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit) mu karere ka Rubavu.
Yavuze ati:”Ibi bicuruzwa twabishyikirije Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit-RPU), ba nyirabyo basabwa kubisorera kuko nibatabisorera bizatezwa cyamunara.”
CIP Gakwaya yasabye abaturage kwirinda magendu no kutanyereza imisoro kuko uyitanze aba yiyubakiye igihugu.
Yagize ati:"Magendu iteza igihombo n’ubukene uwayifatanywe kuko ibyo yafatanywe bifatirwa, ikanadindiza iterambere ry’igihugu. Niyo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda no kuyirwanya mu rwego rwo kurengera inyungu rusange".
Yavuze ko magendu inadindiza iterambere ry’inganda z’imbere mu gihugu zikora ibicuruzwa bimwe kuko ibyinjijwe bidasoze bibangamira icuruzwa ry’ibikorerwa mu gihugu ndetse n’ibituruka hanze biba byinjiye mu buryo bwemewe n’amategeko, kuko babicuruza ku giciro cyo hasi bya bindi ntibigurwe.
Yakomeje avuga ati:” Ingaruka igira ku bukungu bw’igihugu n’abagituye ni uko baba batakibonye ibyo bateganyirizwa n’ingengo y’imari y’igihugu cyabo, birimo ibikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi.
CIP Gakwaya yagiriye inama abashaka gukora ubucuruzi, kunyura mu nzira zemewe n’amategeko kuko iyo bitabaye ibyo, bafatwa bityo bikabateza igihombo gikomeye gituma n’imiryango yabo ihababarira, bakirinda magendu n’ibindi byaha, kandi bagatanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa cyangwa yatuma hafatwa ababikoze n’ababitegura.
Kinyarwanda
English











