Akarere ka Rubavu gakunze kugarukwaho nk'imwe mu nzira yinjiza urumogi mu gihugu ruvuye mu gihugu cy'abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Hashize iminsi ibiri tubagejejeho inkuru y'aho muri kano Karere ka Rubavu Abapolisi bahafatiye uwitwa Mukeshimana Providence mu Mudugudu wa Kinyandaro, Akagali ka Gasiza, Umurenge wa Busasamana, bamusatse bamusangana udupfunyika1000 tw'urumogi yarushyize mu ishashi arwizengurutsa ku nda arenzaho imyenda, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Busasamana.
Birababaje kongera kumva ko nyuma y'iminsi ibiri gusa hafashwe undi muntu nawe wakoze icyaha cyo gufatanywa urumogi ashaka kurukwirakwiza mu baturage bitewe n'ingaruka zigira ku buzima ndetse bakabikora birengangiza ko ari icyaha gihanishwa n'amategeko gufungwa igihe kirekire.
Ku wa Gatatu Tariki ya 01 Kamena ahagana saa tatu za mu gitondo nibwo hafashwe uwitwa Havugimana Eric w'imyaka 29, mu Mudugudu wa Mahoko, Akagali ka Mahoko, Umurenge wa Kanama afite udupfunyika 870 tw'urumogi yari yahishe mu mufuka yari atwayemo ibirayi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Havugimana yari atwaye igare yashyizeho umufuka w'ibirayi ariko imbere yashyizemo akandi gafuka karimo urumogi.
Umuturage wari muri gare ya Mahoko yahamagaye Polisi ayibwira ko Havugimana atwaye igare ririho umufuka bikekwa ko harimo ibintu bitemewe. Polisi yahise ijyayo bafata Havugimana barebye ibyo atwaye ku igare basanga afite umufuka urimo ibirayi ariko yashyizemo akandi gafuka karimo udupfunyika 870 tw'urumogi."
Akimara gufatwa yavuze ko uyu muzigo yari awuvanye mu isoko rya Mahoko awuhawe n'umugore atavuze amazina ngo awujyane muri Gare ya Mahoko, ko ari bumwishyire awugejeje mu mujyi wa Kigali.
SP Karekezi yashimye uruhare rw'abaturage batanze amakuru uyu Havugimana agafatwa uru rumogi rutarakwira mu barurage.
Havugimana yashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kanama ngo hakurikizwe amategeko.
Urumogi rushyirwa ku rutonde rw?ibiyobyabwenge bihambaye mu Rwanda. Ubihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Kinyarwanda
English









