Polisi ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Mudende kuri iki cyumweru tariki ya 17 Gicurasi yafashe uwitwa Uwimana Marie w’imyaka 28, yafatanwe udupfunyika 408 tw’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko kugira ngo Uwimana afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Uriya muntu yakundaga kugenda acuruza urumogi mu ngo zitandukanye abantu baza gutanga amakuru kuri Polisi. Twakoranye n’abaturage n’izindi nzego z’umutekano kugira ngo tumufate.”
CIP Karekezi yakomeje avuga ko kuri iki cyumweru Uwimana yaje gufatirwa mu rugo rw’uwitwa Harerimana Samson yaje kurucuruza ariko we abasha gucika inzego z’umutekano .
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba yashimiye abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge. Yibukije abagifite ingeso mbi yo gucuruza ibiyobyabwe ko bagomba kubireka kuko ibikorwa byo kubahagarika bitazigera bihagarara.
Yagize ati “Turashimira abaturage barimo kuduha amakuru ndetse tunashishikariza abandi kujya batanga amakuru. Abakijandika mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge nabo turabibutsa ko nta mwanya bafite kuko ku bufatanye n’abaturage twakajije ibikorwa byo kubashykiriza ubutabera.”
Uwimana Marie yashikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mudende kugira ngo hakorwe iperereza.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Kinyarwanda
English











