Polisi y’u Rwanda ikorera ku mupaka wa Rubavu-Goma, yataye muri yombi uwitwa Twizerimana Theophile ukekwaho kwinjiza udupfunyika 505 tw’urumogi yaduhishe mu igare ry’abafite ubumuga.
Asobanura uko yafashwe, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko Twizeyimana yigize umugira neza, agafata igare ry’abafite ubumuga, akavuga ko hari umuntu ufite ubumuga uri hakurya agiye gufasha kwambuka umupaka.
Yabisobanuye avuga ati:”Yafashe iryo gare arishyiramo udupfunyika tw’urumogi, kuko yari afite umugambi wo kurwambutsa aruzana mu Rwanda, kuko twari tumaze guhabwa amakuru ko yahishe muri iryo gare urumogi, yageze ku mupaka turarisaka turusangamo, duhita tumufata ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje.”
CIP Gasasira yihanangirije abagifite umugambi wo kwishora mu biyobyabwenge ko Polisi izabafata bagashyikirizwa ubutabera.
Aha yavuze ati:”Twamenye amayeri aba bagizi ba nabi bakoresha bashaka kwinjiza ibiyobyabenge kandi turi maso. Ikindi kandi abantu bose ubu bamenye ingaruka ibiyobyabwenge bigira ku buzima bw’ubikoresha no ku bukungu bw’igihugu, bakaba batanga amakuru kuri aba bagizi ba nabi.”
Abakwirakwiza ibiyobyabwenge cyane cyane mu karere ka Rubavu bafite amayeri menshi bakoresha babyinjiza, ariko akenshi batahurwa ‘inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bagatabwa muri yombi bataragera ku mugambi wabo.
Amwe mu mayeri bakoresha harimo kurwogana baciye mu kiyaga cya Kivu, ibi bikaba byabaviramo kurohama bakahasiga ubuzima.
Abandi barwizengurutsa ku mubiri bakarwambariraho, hari ababishyira mu bihaza, mu mapine y’amagare, abagore bakaruheka ku mugongo nk’abana, hari abaruhisha mu byansi by’amata n’abakodesha imodoka cyangwa moto bakarwinjiza cyane cyane mu masaha y’ijoro.
CIP Gasasira yavuze kandi ati:”Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ni icyaha mu Rwanda kandi bigira ingaruka ku buzima bw’abantu no ku muryango nyarwanda muri rusange. Niyo mpamvu dukomeza gusaba abaturage ubufatanye mu kubirwanya, baha inzego z’umutekano amakuru y’ababyinjiza, ababicuruza n’ababikoresha kugirango dushobore kubirwanya.”
Ukoresha ibiyobyabwenge ahanishwa igifungocy’imyaka i5 n’ihazabu ya Miliyoni eshanu (5,000,000Frw) z’amafaranga y’u Rwanda.
Kinyarwanda
English











