Trending Now

Rubavu: Polisi yafashe ibicuruzwa byinjizwaga mu gihugu mu buryo bwa magendu

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri Tariki ya 28 Kanama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yafatiye mu murenge wa Nyundo imodoka ebyri zari zipakiye imyenda ya Caguwa n’amabuye y’agaciro  byinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Izi modoka imwe yari mu bwoko bwa land cruiser ifite ibirango by’ibinyamahanga CGO 1563AB19, ihetse imifuka 6 y’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koluta na Gasegereti ahwanye n’ibiro 420 itwawe n’uwitwa Nzabakurikiza Hamada indi yari mu bwoko bwa Rav4 ifite ibirango RAC 779T itwawe n’uwitwa Musango Steven w’imyaka 31.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’ Uburengerazuba Chief Inspector of Police ( CIP) Innocent Gasasira avuga ko  abapolisi  bari mu kazi ninjoro  mu masaha ya saa saba imodoka iza yihuta nk’ifite ibintu icikanye bahita bafunga umuhanda ije barayihagarika .

Yagize ati”Abapolisi bari ku kazi nk’uko bisanzwe n’ijoro  babona imodoka yiruka cyane bagira amakenga bahita bashyira bariyeri mu muhanda ibagezeho bayihagaritse basanga ihetse imifuka 7 y’imyenda ya caguwa”.

Akomeza avuga ko mugihe bari bakirimo gusaka iyo ya mbere, hahise haza indi nayo yo mu bwoko bwa land cruiser ihetse amabuye y’agaciro.

CIP  Gasasira yagiriye inama abakishora mu bucuruzi butemewe n’amategeko kubireka kuko bubagusha mu gihombo ndetse bukanasubiza inyuma ubukungu bw’igihugu.

Yagize ati:”Ufatanywe magendu turayimwaka agahomba,bityo bikamuteza ubucyene we n’umuryango we. Magendu kandi isubiza inyuma iterambere ry’igihugu,kuko iyo byinjiye bitatanze imisoro n’amahoro bisubiza inyuma ubukungu bw’igihugu”.

Yakomeje asaba abaturage kujya batanga amakuru ku bantu bazi ko bagiye kwambutsa ibicuruzwa mu buryo bwa magendu.

Kugeza ubu ari aya mabuye y’agaciro n’imyenda ya caguwa bikaba byashyikirijwe urwego rwa Polisi rushinzwe kurwanya majyendu n’ibindi bicuruzwa byinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko(RPU).