Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Polisi yafashe ibicuruzwa bya magendu byinjiraga mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Ukuboza, mu karere ka Rubavu hafatiwe ibicuruzwa bitandukanye bya magendu birimo ibiro 345 by’imyenda ya caguwa,ibitenge 15 , ibiro 55 by’ikweto, umuceri ibiro 725 n’ibindi byinshi bitandukanye.

Ibi bicuruzwa   bikaba byarafatiwe mu murenge wa Nyamyumba ibindi   bifatirwa mu murenge wa Gisenyi.

Byafatiwe mu gikorwa cyateguwe na Polisi y’ u Rwanda ishami ryayo rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu(RPU) k’ubufatanye n’abaturage. 

Iri shami rya Polisi rivuga ko aba bacuruzi  bari banyereje umusoro ufite agaciro kari hafi ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,901,600).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko kugira ngo bifatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati:”Ubundi bariya bantu b’imyenda ya Caguwa bayikuraga  mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(RDC)  bakayizana mu mato.Abaturage rero bababonye mu rukerera barimo kubyambutsa bahita babimenyesha Polisi ihita iza kubafata.”

Gusa Polisi ntiyashoboye gufata abambutsaga iyo myenda ndetse na ba nyirayo kuko bakimara kubona ko abapolisi bahageze bahisemo kwigumira hakurya muri Congo ntibakomeza kuza mu Rwanda.

CIP Gasasira yakomeje avuga ko kuri uwo munsi nano Polisi  ibifashijwemo n’abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba  nanone mu karere ka Rubavu yafashe abantu bari bikoreye imifuka y’umuceri ibiro 725 n’ibindi bicuruzwa bitandukanye birimo amavuta yo guteka nabo babikuye mu gihugu cya RDC.

Bamaze gufatwa bavuze ko ari akazi bari bahawe n’umucuruzi wo mu murenge wa Nyamyumba witwa Habimana Thomas.

CIP Gasasira ashimira abaturage uruhare bakomeje kugaragaza mu kurwanya ubucuruzi bwa magendo,abasaba kudacika intege  ahubwo bagakomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe kugira ngo abanyereza  imisoro y’Igihugu barwanywe.

Yagize ati:” Icyo umuntu yakwishimira n’uko abaturage bamaze kumva ububi bwo kunyereza imisoro y’Igihugu. Bariya bantu binjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu turimo kubafata tubifashijwemo n’abaturage n’igikorwa cyo gushimira abaturage ariko tunabasaba gukomeze kuduha amakuru.”

Yakomeje avuka ko atari ubwa mbere abaturage bo mu mirenge ihana imbibi  n’igihugu cya Congo batanga  amakuru ku bantu bambutsa ibicuruzwa mu buryo bwa magendu.

Itegeko rigenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka, (East African community management act) ritegenya ko ‘uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo yafatanywe . Rinateganya ko ikinyabiziga cyafatiwemo gishobora gufatirwa burundu mugihe umushoferi wari ugitwaye acibwa amadorari y’Amerika atarenze 5000$.