Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Polisi yafashe abibaga mubazi z?amazi mu baturage bakajya kuzigurisha muri Congo

Abapolisi bakorera mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nzeri bafashe abantu Bane bacyekwaho kuba bitwikiraga ijoro bakajya mu ngo z?abaturage bakiba za mubazi z?amazi (Compteurs) bakajya kuzigurisha umuturage wo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarsi ya Congo. Abafashwe ni Bigirimana Edouard w?imyaka 51, yari umukozi w?ikigo gikwirakwiza amazi mu baturage, Nshimiyimana Marcel w?imyaka 34, Nsengimana Anastase w?imyaka 24 na Nkurunziza Celestin w?imyaka 30. Bose bafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Umuganda, Umudugudu wa Kabuga.

Umuvugizi wa  Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage ndetse no mu buyobozi bw?ikigo gikwirakwiza amazi (WASAC).

Yagize ati ?Abaturage bagiye batanga amakuru bavuga ko barimo kwibwa za mubazi z?amazi, byaje kugera ku kigo gikwirakwiza amazi nacyo gitanga amakuru. Ku ikubitiro iki kigo cyacyekaga umukozi wacyo witwa Bigirimana Edouard hatangira iperereza amaze gufatwa yavuze abo bafatanyaga muri ubwo bujura. Iwe hafatiwe mubazi 16 kwa mugenzi we Nsengimana hafatirwa mubazi 34.?

CIP Karekezi akomeza avuga ko mu makuru yatanzwe na bariya bafashwe uko ari bane bavuze ko hari umuturage wo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo wari warabahaye isoko ryo kujya bamushyira izo mubazi nawe akazigurisha mu baturage b?iwabo. Imwe yayiguraga amafaranga y?u Rwanda ari hagati y?ibihumbi Bitanu n?ibihumbi Icumi.  Bavuga ko ari ibintu bari bamazemo iminsi ariko ntibibuka izo bari bamaze kumushyira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru abasaba kujya bihutira kuyatanga hakiri kare.

Ati? Bariya bantu baravuga ko bari bamaze iminsi bafite isoko muri Congo ariho bajyaga kugurisha ziriya mubazi. Abaturage tubakangurira kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo icyaha gikumirwe hakiri kare.Turashimira abatanze amakuru ariko tunashimira ubuyobozi bw?ikigo cya WASAC nacyo kihutiye kuduha amakuru yadufashije gufata abacyekwa.?

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira hatangire iperereza ryimbitse.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n?urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y?umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y?inyungu rusange mu gihe cy?amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 y?iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira,  kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n?abantu barenze umwe.