Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Polisi yafashe abatundaga urumogi barushyiriye abacuruzi barwo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena Polisi y?u Rwanda ku bufatanye n?abaturage bo mu Karere ka Rubavu bafashe Hakizayezu James w?imyaka 18 na Bimenyimana Steven w?imyaka 31. Bafatanwe umufuka urimo udupfunyika tw?urumogi 5,000 barukuye mu Murenge wa Busasamana barujyanye mu Murenge wa Nyakiriba yose yo mu Karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonavanture Twizere Karekezi avuga ko bafatiwe mu nzira mu Murenge wa Cyanzarwe mu Kagari ka Gora mu Mudugudu wa Kaberi,bafatwa bataragera aho bagombaga kugeza urwo rumogi.

Ati? Twagendeye ku makuru yatanzwe n?abaturage muri ya mikoranire myiza yo kurwanya ibyaha n?icyahungabanya umutekano. Batubwiye ko bariya basore hari ahantu bagiye kuvana urumogi bakaruzanira umucuruzi warwo warubatumye wo mu Murenge wa Nyakiriba. Abapolisi bateguye igikorwa cyo kubafata babafatira mu Murenge wa Cyanzarwe nawo wo mu Karere ka Rubavu.?

CIP Karekezi yakomeje avuga ko bariya bantu bamaze gufatwa banze kuvuga uwo bari bashyiriye ruriya rumogi ariko bavuga ko bari baruvanye ku uwitwa Gatoto utuye mu Murenge wa Busasamana.Yari kubahemba amafaranga y?u Rwanda 5,000 bakayagabana ari babiri,  uyu Gatoto nawe ngo arukura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo anyuze mu nzira za rwihishwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba yongeye gushimira abaturage ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibiyobyabwenge n?ibindi byaha batangira amakuru ku gihe. Yasabye n?abandi gukomeza ubwo bufatanye kuko ari inzira nziza yo kwiyubakira Igihugu. Yongeye gukangurira abishora mu byaha kubireka kuko ntacyo bizabagezaho usibye ibihombo no gufungwa.

Ati? Polisi y?u Rwanda ku bufatanye n?abaturage ntituzahwema kurwanya ibiyobyabwenge mu buryo bwose. Amayeri yose bagenda bakoresha turayatahura kubera imikoranire myiza n?abaturage,ndizera ko abacuruza ibiyobyabwenge nibakomeza kugwa mu bihombo bazagera aho bacike intege aribo ariko Polisi yo ntizigera icika intege.?

CIP Karekezi yongeye gukangurira abaturarwanda kwirinda ibiyobyabwenge mu buryo ubwo aribwo bwose ariko cyane cyene urubyiruko. Yagaragaje ko bariya nibahamwa n?icyaha bazamara imyaka muri gereza kubera amafaranga ibihumbi 2.500 gusa bakoreraga. Byongeye kandi bari mu nzira zo kwangiza urubyiruko bagenzi babo.

Abafashwe Polisi yahise ibashyikiriza Urwego rw?Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo hatangire iperereza hafatwe n?abandi bakoranaga.

Aba babiri bafashwe bari basanganwe imikoranire n?abandi babiri Polisi iherutse gufatana urumogi mu Murenge wa Busasamana.

INKURU BIJYANYE: Rubavu na Gicumbi Polisi yafashe abari bagiye gukwirakwiza urumogi

Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.