Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bagiranye inama n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri za moto muri aka Karere ka Rubavu. Ni inama yabaye hubahirijwe amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda hari Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Superintendent of Police(CSP) Edmond Kalisa yari kumwe n'Umuyobozi w' Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, hari kandi n’abahagarariye amakoperative y’abamotari mu Karere ka Rubavu .
Mu kiganiro cya CSP Edmond Kalisa, yakanguriye abamotari kwirinda gushukwa n’amafaranga baba bemerewe n’abanyabyaha kuko iyo babifatiwemo bahanwa nk’abafatanyacyaha. Yabasabye kujya bashishoza cyane ku bagenzi batwara, nibiba ngombwa bage babanza barebe ibyo bafite.
Ati” Mu bikorwa bitandukanye bya Polisi bikunze kubera muri aka Karere ka Rubavu ndetse no muri iyi Ntara muri rusange hari bamwe muri mwe bafatirwa mu byaha bitandukanye. Abenshi usanga bashukishijwe amafaranga runaka bakibagirwa ko nibafatwa bazahanwa nk’abafatanyacyaha. Hakunze gufatwa abijanditse mu bikorwa byo gutwara abafite ibiyobyabwenge, abatwaye ibicuruzwa bya magendu ndetse no gutwara abavuye kwiba.”
CSP Kalisa yibukije aba bamotari guhora bazirikana ko baba bafite imiryango ibategerejeho imibereho, abasaba kujya bemera bagakorera amafaranga niyo yaba ari make ariko akaba ari meza atabagusha mu byaha.
Ati” Hari ushobora kukwemerera amafaranga y’umurengera akakujyana gutwara ibintu yibye, ibiyobyabwenge cyangwa magendu. Iyo ufashwe uhita ubona ko ibyo wakoze wibeshye kuko iyo amategeko aguhamije icyaha uragenda ugafungwa ukamara imyaka runaka muri gereza, ubwo uradindira wowe ku giti cyawe, umuryango wawe ndetse n’Igihugu kirahahombera.”
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba zuba yakomeje akangurira abamotari guhora bazirikana ubuzima bwabo, ubw’abakoresha umuhanda n’ubw’abagenzi batwara. Yabasabye gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kandi bakanazirikana ko umutekano wo mu muhanda ari ingenzi.
Yagarutse kuri bamwe mu bamotari bakunze gusuzugura abapolisi igihe babahagaritse bari mu makosa, aho guhagarara bakarushaho kwiruka, yanavuze ko hari abo byagaragaye ko bagerageza guhisha Pulake za moto bazisiga ibyondo, gushyiraho utwuma tuzihisha, kuzisiga amarangi n’ibindi. Byose babikora bagamije kujijisha abapolisi igihe bafatiwe mu makosa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert mu ijambo rye yakanguriye abamotari guhora bazirikana ko ari abafatanyabikorwa b’inzego z’umutekano , bagahora bashyize imbere umutekano kuko ariwo nkingi y’iterambere. Yanabasabye kujya bubahiriza gahunda za Leta kandi nabo bagakorera ku ntego zo kwiteza imbere.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yasabye abamotari kujya bubahiriza gahunda za Leta kandi babe abafatanyabikorwa mu kurwanya ibyaha
Ati” Hari gahunda zitandukanye Leta igenda ishyiraho zigamije guteza imbere abaturage, murasabwa namwe kujya muzikurikiza, munoze imikorere y’amakoperative yanyu, mutange umusanzu mu kwivuza, mujye muri gahunda y’ejo heza n’ibindi bitandukanye.”
Umuyobozi w’abamotari mu Karere ka Rubavu, Nderereyezu Innocent mu izina rya bagenzi be yashimiye Polisi y’u Rwanda kubw'inama ihora ibagira avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu gufatanya na Polisi mu kurwanya abaza kwangiza izina ry'abakora umwuga w'abamotari bagakora ibinyuranije n'amategeko.

Abamotari bahawe umwanya batanga ibitekerezo, biyemeza kuzakurikiza inama bagiriwe
Kinyarwanda
English










