Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

RUBAVU: Polisi iraburira abishora mu byaha bya Ruswa

Ku wa kane, tariki ya 17 Werurwe, Polisi y?u Rwanda mu karere ka Rubavu yataye muri yombi, umugabo witwa Hategekimana Eric w?imyaka 43, ukurikiranweho kwaka no kwakira ruswa y?amafaranga ibihumbi 20 y?uwacuruzaga inkweto za magendu.

Yafatiwe mu mudugudu wa Bugoyi, Akagari ka Bugoyi, umurenge wa Gisenyi wo mu Karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y? Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Hategekimana yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n?uwasabwaga gutanga ruswa.

Yagize ati: ?Eric Hategekimana yari Perezida wa Koperative y?abamotari; Urumuri Motorcylists Gisenyi (CUMG) ikorera mu Karere ka Rubavu. Yahagaritse uwitwa Uwiringiyimana, wacuruzaga inkweto 21 za magendu amujyana mu biro bye aho yatangiye kumusaba ruswa y'amafaranga ibihumbi 20 amutera ubwoba ko akorana n'abapolisi kandi ko naramuka yanze gutanga ayo mafaranga ari buhite ahamagara.?
 
Yongeyeho ati: ?Uwo mucuruzi yaramwikinze ahamagara rwihishwa inshuti ye ayimenyesha uko bimugendekeye nawe abimenyesha Polisi hatangira igikorwa cyo kumufata nibwo abapolisi bamusangaga mu biro bye arimo kwakira ayo mafaranga ahita afatwa.

SP Karekezi, yihanangirije abishora mu byaha bya Ruswa kubireka kubera ingaruka zayo.

 SP Karekezi yagize ati: "Ruswa n?ibindi byaha bifitanye isano ntibishobora kwihanganira - Iki ni icyaha kidahungabanya iterambere ry'ubukungu bw'igihugu gusa ahubwo kigira  ingaruka no ku mutekano n?imibereho myiza y?abaturage."

Yahamagariye abaturarwanda kugira uruhare mu kurwanya ruswa batanga amakuru ku nzego z?umutekano kugirango ibi byaha birandurwe.

Hategekimana yashyikirijwe Urwego rw?igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo akurikiranwe.

Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa  ingingo yaryo ya 4 ivugako umuntu wese usaba, utanga cg wakira mu buryo ubwo aribwo bwose, indonke iyo ariyo yose.

Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kuva k?umyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n?izahabu y?amafaranga y?u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5)z?agaciro k?indonke yatse cg yakiriye.