Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Polisi ifunze umugabo ukekwaho gutunga amafaranga y’amahimbano

Umugabo witwa Ndinkabandi Josué w’imyaka 38 ukomoka mu karere ka Nyamasheke umurenge wa Macuba ariko akaba atuye mu kagari ka Bugoyi umurenge wa Gisenyi akarere ka Rubavu, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi aho akekwaho gutunga amafaranga y’amahimbano.

Nk’uko Polisi ikorera mu karere ka Rubavu ibitangaza, ngo kuri uyu wa kane tariki ya 26 Ugushyingo uyu mugabo usanzwe ukora akazi ko gucuruza impu yafatanywe amafaranga y’amakorano ibihumbi bitanu (5.000FRw), ubwo yageragezaga kuyabitsa ayavanze n’andi ibihumbi mirongo icyenda (90,000Frw) mazima akoresheje uburyo bugezweho bwa Mobile money, nibwo uwayikoreshaga yayaketse, ayitegereje neza asanga ni amakorano, ahita yitabaza abaturage bari hafi aho, nabo bamushyikiriza Polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba Superitendent of Police (Supt.) Emmmanuel Hitayezu arasaba abaturage muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko, kureka umuco mubi wo kumva ko bagomba kugera ku bukire banyuze mu buryo nka buriya bwo gukoresha amafaranga y’amahimbano, kuko uretse no kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu nabo ubwabo bahura n’ingorane zirimo no gufungwa.

Yagize ati: “ Turasaba abaturage kwirinda ibi bikorwa, no kureka gushaka gukira vuba mu buryo butemewe n’amategeko, ahubwo bagasha imirimo yabateza imbere kandi bitabagizeho ingaruka, dore ko na Leta y’u Rwanda yorohereza ba rwiyemezamirimo mu buryo butandukanye itanga inguzanyo mu mabanki.

Supt. Hitayezu yakomeje agira inama abakira n’abatanga amafaranga kuri telefoni, gushishoza amafaranga bahabwa n’ababagana, kuko bishoboka ko hari abatekamutwe babazanira amafaranga y’amahimbano.

Yanavuze ko ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amahimbano rigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu, kuko bishobora gutera ihungabana no guta agaciro kw’ifaranga tutibagiwe igihombo ku muntu ku giti cye iyo asanze amafaranga ye ari amiganano.

Yanasabye abaturage gukomeza gufatanya na Polisi n’izindi nzego z’umutekano bihutira gutanga amakuru kugirango abanyabyaha batabwe muri yombi, asoza avuga ko iperereza rikomeje gukorwa kugira ngo harebwe niba nta bandi bakorana n’uriya wafashwe bityo nabo bashyikirizwe ubutabera.

Ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko muntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.