Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu na Gicumbi Polisi yafashe abari bagiye gukwirakwiza urumogi

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Kamena Polisi y?u Rwanda ikorera mu turere twa Rubavu na Gicumbi ku bufatanye n?izindi nzego n?abaturage bafatanye abantu batatu ibiro 12,5 by?urumogi. Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Makoro mu Mudugudu wa Hanika hafatiwe uwitwa Hakizimana w?imyaka 23 yafatanwe ibiro 7,5 naho mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Cyumba mu Kagari ka Nyambare, Umudugudu wa Gitandi hafatirwa Kavamahanga Theoneste w?imyaka 25 na Karibara Innocent w?imyaka 28 bafatanwa ibiro 5 babihetse kuri moto.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko gufatwa kwa Hakizimana byaturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage.

Ati ?Polisi yari ifite amakuru ko Hakizimana asanzwe acyekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge  ariko ntawe urabimufatana. Kuri iyi nshuro rero abaturage baramubonye mu gihe cy?umugoroba ahetse igikapu ahagurutse mu Mudugudu wa Hanika asanzwe atuyemo bagira amakenga bahita bihutira ku bimenyesha Polisi ya Busasamana nayo ihita imutangirira mu nzira atararenga muri uwo mudugudu bamuhagaritse bareba muri cya gikapu basanga afitemo ibiro birindwi n?igice by?urumogi.?

CIP Karekezi avuga ko abapolisi bakimara gufata Hakizimana bamubajije aho yari ajyanye urwo rumogi ababwira ko yari arujyanye mu Karere ka Nyabihu mu isanteri ya Gora cyakora ntiyatangaza uwo yari arushyiriye.

Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Cyumba mu Kagari ka Nyambare abahafatiwe byatewe n?abaturage bahamagaye inzego z?umutekano baziha amakuru ko hari moto iturutse mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kivuye iriho abantu babiri bikekwa ko bahetse urumogi.

Abaturage bakimara gutanga amakuru Polisi ku bufatanye n?izindi nzego zishinzwe umutekano zikorera mu Murenge wa Cyumba bahise batangira ya moto ibageraho itwawe na Karibana Innocent ahetse Kavamahanga ari nawe nyiri urumogi bafite ibiro bitanu (5) bari barukuye  mu Karere ka Burera bagiye kurucuruza mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Gashenyi, Akagari ka Taba mu Mudugudu wa Kanteko ari naho Kavamahanga atuye. 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba yashimiye abaturage bakomeje kuba abafatanya bikorwa beza bagatanga amakuru y?abakora ibyaha asaba n?abandi kugira uruhare mu kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe. Yongeye kwibutsa abantu bakijandika mu biyobyabwenge gucika kuri iyi ngeso kuko ibikorwa byo kubafata bitazigera bihagarara.

Abafashwe n?ibyo bafatanwe bashyikirijwe urwego rw?Igihugu rw?ubugenzacyaha(RIB) Rukorera kuri Sitasiyo za Polisi za Busasamana na Cyumba ngo bakorerwe iperereza.

Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.