Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Mu bihe bitandukanye abantu 4 bafatanwe ibiro 100 by’urumogi n’udupfunyika twarwo ibihumbi 5

Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) bafatanije n’abandi bapolisi bo mu Karere ka Rubavu ndetse n’abaturage,  mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 14 Werurwe bafashe abasore 3 bafite ibiro 100 by’urumogi bingana n’udupfunyika ibihumbi 54.Bafatiwe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa  Gisenyi mu Kagari ka Amahoro.  Ni mu gihe ku wa Gatandatu tariki ya 13 Werurwe mu Murenge wa Busasamana   mu Karere ka Rubavu hari hafatiwe undi musore witwa  Sebareme Jonas  w’imyaka 39, yafatanwe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 5.

Abafatanwe urumogi  ibiro 100 ni abamotari  babiri aribo  Habumugisha Claude w’imyaka 31, Sibomana Jean de Dieu bakunze kwita Fils w’ imyaka 31 na  Rukundo Jean Claude uyu akaba yari ashinzwe kurinda aho rubikwa(Store), urumogi rukaba ari urwa  Hakizimana Janvier .

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Insepctor of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari babizi neza ko hari urumogi ruri buve mu gihugu cya Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo rukazanwa mu Rwanda kurucuruza.

Yagize ati  “Hari uwitwa Rafiki aba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yafashe biriya biro 100 abiha abantu barabyogana bambuka ikiyaga cya Kivu  babigeza ku butaka bw’u Rwanda bisubirira muri Congo. Bamaze kubihageza bahasanze bariya bamotari babiri babizanira uwitwa Hakizimana Janvier  ukirimo gushakishwa kuko yahise acika inzego z’umutekano. Rukundo Jean Claude usanzwe arinda ahabikwa urwo rumogi niwe wahise afatwa.  Abaturage bakimara kuduha amakuru mu gitondo saa kumi n’imwe twahise dufata bariya basore batatu  tubasanze ahabikwa urwo rumogi(Store).

CIP Karekezi  yakomeje avuga ko  Sebareme Jonas  we yafatiwe iwe mu rugo mu Murenge wa Busasamana nawe afite  udupfunyika ibihumbi 5  agiye kurucuruza mu baturage.  Yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugaraza mu kurwanya ibiyobyabwenge, avuga ko byose biva mu musaruro w’ubukangurambaga abaturage bahawe ku ngaruka z’ibiyobyabwenge.

Ati “Bariya bantu bakoresha amayeri ahambaye mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge, abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka ibiyobyabwenge bigira ku buzima, ubukungu ndetse no ku mutekano w’Igihugu. Ubu nibo baduha amakuru tukabasha gutahura amayeri yose tugafata ababikwirakwiza, turabashimira kandi tubakangurira gukomeza ubwo bufatanye.”

Umuvugizi wa Polisi  mu Ntara y’Iburengerazuba yagiriye inama urubyiruko rwishora mu biyobybwenge ndetse na bamwe mu batwara ibinyabiziga bijandika mu bikorwa byo kubitwara.

Ati” Muri bariya bantu 4 bafashwe harimo abamotari 2, icyo tubabwira ni ukwirinda amafaranga y’umurengera baba bahaye ngo babitware kuko iyo bafashwe bahanwa kimwe nk’abandi banyabyaha bose mu gihe nyamara usanga aribo bari batunze imiryango yabo. Urubyiruko rugomba kumenya ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima ndetse bikabamaraho amafaranga ndetse iyo bafashwe barafungwa  bagahanwa hakurikijwe amategeko.”

Sebareme Jonas yafatanwe udupfunyika tw 'urumogi ibihumbi 5

CIP Karekezi yavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage batahwema kurwanya ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ibindi byaha byose. Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacya(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.

Tariki ya 07 Werurwe muri iki cyumweru dusoza abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) na none bari bafashe abantu 6 umunsi umwe nabo bafite udupfunyika 2,610 tw’urumogi bagiye kurukwirakwiza mu baturage.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.